Kaminuza y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo byemeje guteza imbere ubushakashatsi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Kaminuza y’u Rwanda (UR) na Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, basinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) mu by’uburezi, by’umwihariko mu guteza imbere ubushakashatsi no guha icyerekezo abashakashatsi.

Aya masezerano yasinywe ku wa 24 Nzeri mu nama yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 140 ya Kaminuza ya Yonsei, ahagarariwe na Prof. Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, na Dr. Yoon Dong-sup, Umuyobozi wa Kaminuza ya Yonsei. 

Muri ayo masezerano, inzego zizibandwaho mu ntangiriro zirimo ubuvuzi n’ibijyanye na bwo, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’urusobe rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga (IoT).

Ubufatanye bushya bwitezweho gufungura amarembo y’imishinga y’ubushakashatsi ihuriweho, kungurana ubumenyi hagati y’abarimu, ndetse no guhanga udushya, bigamije gushimangira ubukungu bushingiye ku bumenyi mu Rwanda.

Prof. Kayihura yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye kuri UR kuko ahuye n’umuhate wa Leta y’u Rwanda mu gushora imari mu baturage binyuze mu burezi, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi, ndetse no kubaka ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Aya masezerano afite agaciro gakomeye kuri Kaminuza y’u Rwanda kuko duhora dushaka ubufatanye n’abahiga abandi kugira ngo natwe dukomeze kwishyira mu rwego rwiza.”

Yakomeje agira ati: “Kaminuza ya Yonsei iri mu za mbere eshatu muri Koreya y’Epfo kandi yemewe ku rwego rw’isi. Aya masezerano atanga amahirwe ku banyeshuri n’abarimu bacu yo guhura no gukorana n’abanyeshuri n’abashakashatsi bari ku rwego nk’urwo.”

Umuyobozi Mukuru wa UR yavuze ko aya masezerano yubakiye ku mubano usanzwe hagati ya Yonsei na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda. 

Muri Mata 2024, hasinywe amasezerano rusange y’ubufatanye, ndetse muri Kamena 2024 Perezida Paul Kagame ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga mu miyoborere rusange kubera uruhare rwe mu guhindura u Rwanda.

Nk’uko Prof. Kayihura abisobanura, ubu bufatanye si ubushakashatsi gusa, ahubwo ni n’indangagaciro.

Yagize ati: “Ubufatanye dufitanye na Kaminuza ya Yonsei bujyanye neza n’icyerekezo cya UR cyo kwiyubaka nk’ikigo cy’ubushakashatsi no guhanga udushya.

Yonsei, nk’iyobowe n’indangagaciro z’imyemerere ya gikristo kandi ikaba iri imbere mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga ryita ku burenganzira bwa muntu, izafasha abashakashatsi n’abanyeshuri bacu kwibanda ku bushakashatsi bwubakiye ku ndangagaciro no ku bushobozi bwita ku iterambere ry’abantu, muri ibi bihe aho AI itera imbere ariko ikaba itera ubwoba n’amakenga.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 26, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE