Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’urukiko rwo mu Bufaransa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’ama Euros 100 000, kubera kugira uruhare mu byaha bifitanye isano n’ibirego by’amafaranga bivuga ko yahawe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya
Yakatiwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri, igifungo cy’imyaka itanu kubera kwifatanya n’abagizi ba nabi, icyakora, yagizwe umwere ku byaha bya ruswa mu rubanza rwe. Ubujurire ntibushobora guhagarika igifungo cye, bivuze ko yajurira, atajurira Sarkozy agomba guhita atabwa muri yombi nk’uko byemejwe n’urukiko.
Abandi baregwa hamwe na we, Claude Guéant yakatiwe igifungo cy’amezi 6 naho Brice Hortefeux we akatirwa imyaka ibiri, ku bijyanye n’amafaranga yo kwiyamamaza muri Libiya mu 2007.
Kuri uyu wa Kane, Nicolas Sarkozy yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubugizi bwa nabi, ariko agirwa umwere ku byaha ya ruswa yashinjwaga mu rubanza akekwaho kuba yaratewe inkunga na Libya mu kwiyamamariza kuba Perezida mu 2007 na Muammar Kadhafi wayoboraga Libya.
Igifungo cye cy’imyaka itanu yakatiwe ni igifungo cy’agateganyo, nyuma y’agateganyo, Sarkozy w’imyaka 70 wahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa azahamagarwa bitarenze ukwezi n’ubushinjacyaha, ubujurire bushoboka ntibuzahagarika iki gihano.
Mu gihe Nicolas Sarkozy yatangaje ko yajuririye ugufungwa kwe, umucamanza wateguye urubanza, Nathalie Gavarino, abona ko nka minisitiri na perezida wa UMP (Ihuriro ry’umuryango uharanira inyungu rusange), Nicolas Sarkozy yemereye bagenzi be ba hafi n’abashyigikiye politiki, abo yari afiteho ububasha kandi bakoze mu izina rye basaba inkunga ya Libiya, kugira ngo abone inkunga yo kwiyamamaza mu 2007.
Yakomeje agira ati: “Ku rukiko, ibyo ni ibikorwa biremereye ku buryo budasanzwe, bishobora guhungabanya icyizere mu nzego z’Igihugu.”
Yongeyeho ati: “Babiri bahoze bakorana cyane na Nicolas Sarkozy, Claude Guéant na Brice Hortefeux, na bo bahamwe n’icyaha mu rubanza. Uwa mbere yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera ruswa n’inyandiko mpimbano, naho Brice Hortefeux yakatiwe imyaka ibiri kubera umugambi mubisha.”
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa ijambo rye rya mbere ukwemera kwe, yijeje ko azitabira ihamagarwa kandi ko azajuririra igihano cye. Nicolas Sarkozy yagize ati: “Urwango rero ntirugira imipaka.” “Niba bashaka rwose ko ndyama muri gereza, nzaryama muri gereza, ariko ndi umwere.”
Igihano cya Brice Hortefeux w’imyaka 67, akurikiranwa mu buryo bwa elegitoronike ari mu rugo, aho ari mu gihano yakatiwe by’agateganyo, binavuze ko gikurikizwa no mu gihe cy’ubujurire. Urukiko ntirwatanze icyemezo cyo gufunga Claude Guéant w’imyaka 80, kubera ubuzima bwe.
Aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo kugirana ibiganiro na Libiya ya Muammar Kadhafi mu rwego rwo gushaka inkunga rwihishwa yo kwiyamamaza k’uwari Perezida, Nicolas Sarkozy mu 2007.
Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa guhera tariki ya 16 Gicurasi 2007 kugera ku ya 15 Gicurasi 2012 .