Ntimukabe indorerezi- Perezida Kagame ahanura urubyiruko rwa Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kwibutsa urubyiruko rwa Afurika ko ari rwo uyu mugabane uhanze amaso, bityo rukwiye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi ari byo ubumenyi ku mugabane wabo, gufata inshingano no gukora ibikwiye birinda guhinduka indorerezi gusa.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, mu birori byo kwakira abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika batangiranye na gahunda y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Buyobozi mu Ishuri Rikuru ry’Imiyoborere (ASG/African School of Governance).

ASG ni ishuri rikuru ryatangijwe ku gitekerezo cya Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, mu mwaka wa 2022, nk’urwego rugamije gutegurira urubyiruko rw’Afurika kubona ubumenyi mu bya Politiki zigezweho ku Isi na gahunda zibafasha kuzuza ibisabwa nk’abayobozi baboneye muri Afurika.

Intego nyamukuru y’iryo shuri rikuru ni ukubaka imyumvire  y’ikiragano gishya kiyobowe n’icyerekezo cy’imyumvire iyunguruye, ubuhanga n’ubumenyi bigezweho bikenewe ngo Afurika ibyaze umusaruro amahirwe ifite muri iki kinyejana cya 21.

Ibirori byo kwakira abanyeshuri ba mbere byateraniye i Kigali ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyumvire n’Imyitwarire y’Ubuyobozi”, yuzuriza intego rusange y’iryo shuri igira iti: “Guteza imbere Imiyoborere, Guharanira Impinduka.”

Perezida Kagame yahamije ko ASG yatangiye ari igitekerezo kuri ubu iriho ku bw’abo banyeshuri yatangiranye na bo n’abazabakurikira, aboneraho gushimira Hailemariam Desalegn n’abafatanyabikorwa barimo Mastercard Foundation bafashije gutangiza uru rugendo rwo guharanira impinduka mu buyobozi bwa Afurika.

Yavuze ko iri shuri riziye igihe kuko Afurika ikeneye amasomo acukumbuye no kwibanda ku ngingo zifasha urubyiruko rwa Afurika gukanguka no gushibukamo ikibatsi cy’impinduramatwara zikenewe.

Ati: “Bitandukanye n’ahandi ku Isi, uburezi muzahabwa buzabahatira gutekereza cyane kandi mushyira mu gaciro ku buryo bwo kurushaho kuyobora umugabane wacu mu nzira ijya mbere. Iri shuri rizabategurira ubuyobozi, ariko urugendo rutangirira imbere.”

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi, aho icya mbere ari ubumenyi ku mugabane wabo, uko wasigaye inyuma, kwibaza niba bikwiye cyangwa ari byo bikwiye kuguma biwuranga mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “Zimwe mu ngorane [za Afurika] zirahererekanywa mu bisekuru, ariko inyinshi usanga ari twe tuzikururira cyangwa se zikemererwa kugumaho binyuze mu kudakora no kuba ba ntibindeba. Utundi duce twigeze kuba ku rwego turiho uyu munsi, twateye imbere ariko Afurika iracyahanganye n’ibibazo byakabaye byarakemuwe mu myaka mirongo ishize. Ibyo bikwiye kubabuza amahoro bigakongeza umuriro muri mwe wo kubyikuramo.”

Icya yabasabye ko gikwiye kubaranga ni ugufata inshingano birinda kurebera, kuko nta wundi uzubahisha umugabane wa Afurika mu gihe babyigurutsa.

Ati: “Mwiheshe agaciro, mugaheshe igihugu cyanyu n’abaturage banyu. Ntimushobora kwitega ko Isi izubaha Afurika mu gihe mutubaha uruhare rwanyu kuri yo. Ntimukabere abandi umutwaro kurusha uko mwe muwibera.”

Icya gatatu, yabasabye gukora bagashyira mu bikorwa inshingano bemeye gufata ku mugabane wabo, kandi bagahora biteguye kubyara umusaruro.

Ati: “Ntimukabe indorerezi ahubwo muhore mwiteguye kujya hanze mukayobora kubera ko muri abo Afurika ikeneye uyu munsi. Ku Isi yose ubukungu burahinduka, ikoranabuhanga riratera imbere, kandi Afurika ntiyakwihanganira gukomeza gusigara inyuma iteka ryose.”

Yasabye abanyeshuri batangiye amasomo ya ‘Masters’ kubyaza umusaruro igihe bazamara muri iryo shuri, ndetse bakazirikana ko ibihugu byabo bibahanze amaso kugira ngo igihe bizaba bikeneye igisubizo cyose ku bibazo bivuka bazabe biteguye kugitanga.

Yakomeje avuga ko Afurika ibafitiye icyizere cyo kuyibera ibisubizo by’imiyoborere ari na ryo pfundo ryo guhindura icyerekezo cyayo mu nzego zose kuko ifite amahirwe menshi ategereje kubyazwa umusaruro n’abayobozi bafite imyumvire ishyira imbere iterambere rirambye kandi yishakamo ibisubizo bisubiza Afurika agaciro kayo mu ruhando mpuzamahanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE