Muhanga: Aborozi bahendwa n’ibiryo by’amafi bagura Iburasirazuba

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image
Aborozi b'amafi babangamiwe n'igiciro cy'ibiryo by'amafi bihenze kandi bakura kure

Abarozi b’amafi bibumbiye muri Koperative y’Ifi ya Gikeri (KOFIGI) mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibiryo bihenze kandi bituruka kure, mu Ntara y’Iburasirazuba, bakaba bakeneye ko ubuyobozi bubakoreraho ubuvugizi bikaba byaboneka hafi kandi ku giciro gito.

Umwe mu bagize iyi Koperative, Bagwaneza Flugencie avuga ko kuri ubu bafite ikibazo cy’ibiryo by’amafi bakura kure kandi bibahenze.

Ati: “Icyo jyewe nsaba ubuyobozi ni ukudukorera ubuvugizi, ku kibazo cy’ibiryo by’amafi dukura mu Ntara y’Iburasirazuba biduhenze kuko usanga igiciro ku kilo kingana na 1800 Frw, iyo cyiyongereyeho n’amatike y’urugendo bitubera imbogamizi mu bworozi bw’amafi bwacu bikanatuma n’abagura amafi bayagura ku giciro cyo hejuru.”

Mukama Isabelle, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha igiciro cy’ibiryo by’amafi cyikaba gito cyangwa bikaboneka hafi, kuko usanga bibagora kubibona.

Ati: “Jyewe icyo navuga ni uko ubworozi bw’amafi ari bwiza kandi budufitiye akamaro, gusa ibiryo by’amafi birahenda kandi biboneka kure kuko tubikura i Rwamagana, ku giciro cy’amafaranga 1800 ku kilo kimwe, noneho wakongeraho n’amafaranga y’urugendo bikarushaho kuzamuka, ku buryo ubuyobozi budukoreye ubuvugizi ibiciro bikagabanyuka cyangwa tukabibona hafi byarushaho kudufasha.”

Umuyokozi w’Akarere ushinzwe ubworozi Kubwimana Patricia, avuga ko ikibazo kigaragazwa n’aborozi b’amafi, kigiye gukorerwa ubuvugizi nibura ibiryo bikaba byaboneka hafi.

Ati: “Ni byo koko ikibazo cy’ibiryo by’amafi bituruka kure kandi bihenze baragifite, icyo navuga ni uko hagiye gukorwa ubuvugizi ku buryo habaho kubyegereza abatuye Intara y’Amajyepfo nibura urwo rugendo rukagabanyuka mu gihe haba hari gushakishwa n’igisubizo ku igabanyuka ry’igiciro cyabyo.”

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Kagabo Roger ushinzwe igenzura ry’amakoperative muri iki kigo, avuga ko ikibazo cy’ibiryo by’amafi atari ubwa mbere cyumvikanye, yizeza aborozi b’amafi ko kubakorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye cyigashakirwa umuti urambye.

Ati: “Ni byo koko ikibazo cy’ibiryo by’amafi gihora kigaragara, ariko nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu byo gishinzwe ari ugukorera ubuvugizi ibibazo bigaragara mu makoperative, ndabizeza ko tugiye gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye ku buryo ikibazo cy’ibiryo by’amafi kizabonerwa igisubizo kirambye.”

Abanyamuryango ba KOFIGI, bavuga ko baramutse babonye ibiryo by’amafi ku giciro cyo hasi byakorohereza n’abaturage kubona amafi yunganira indyo yuzuye, by’umwihariko ku bana mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, usanga kuri ubu kubona ibyunganira indyo yuzuye ku bana bikomo ku matungo bihenze.

Kubera ibiryo by’amafi bihenze bituma na bo bahenda umusaruro wabo bakagurisha 4000 Frw ikilo kimwe
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE