Australia yisubije Umudali wa Zahabu muri TTT, u Rwanda ruba urwa 11

Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya “Team Time Trial Mixed Relay”, nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 3 ku ntera y’ibilometero 41,8.
Kuri uyu wa Gatatu ya 24 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, aho hakinnye abakinnyi basiganwa n’igihe mu makipe; abagabo bavanze n’abagore ku ntera y’ibilometero 41,8.
Inzira yakoreshejwe muri iyi “Team Time Trial Mixed Relay” ni KCC- RDB Ku Gishushu- Chez Lando- Prince House- Sonatubes- Nyanza ya Kicukiro- Kugaruka Sonatubes- Rwandex- Kanogo- Mediheal- Kwa Mignone- Ku Muvunyi- KCC.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’amakipe 19, aho buri kipe yari igizwe n’abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yari igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike.
Ni mu gihe iya bagore yarimo Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.
Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye Umudali wa Zahabu yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 3 ku ntera y’ibilometero 41,8.
Yahigitse u Bufaransa yarushije amasegonda atanu mu gihe ikipe ya gatatu yabaye u Busuwisi bwarushijwe amasegonda 18.
Ni inshuro ya Kabiri yikurikiranya Australia yitwaye neza muri iki Cyiciro kuko yabiherukaga mu 2024, i Zurich mu Busuwisi.
U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 11 mu makipe 15 nyuma yo gukoresha iminota isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda umunani.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025, hakinwa umunsi wa Gatanu, ahazakina amasiganwa yo mu muhanda, abakinnyi bagendera hamwe mu gikundi, aho hazakina icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 bazasiganwa intera y’ibilomero 119,3 guhera saa Saba.
Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere, u Rwanda ruzaba rufitemo abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.






