Intangiriro zabaye nziza, iki cyumweru cyose ndizera ko kizaba agatangaza – Perezida wa UCI

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, atangaza ko intangiriro ya shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yabaye nziza kandi yizeye ko n’icyumweru kizarangira.

Ikiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yashimye uburyo u Rwanda rwateguye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ibereye bwa mbere ku mugabane w’Afurika.

Yavuze ko aho irushanwa rigeze rishimishije cyane nyuma yo kubona abana n’abakuru baseka ahantu hose, imyiteguro ihambaye, amashyirahamwe menshi yaje mu Rwanda kandi ngo atangarira uko shampiyona irimo kugenda.

David Lappartient, Perezida wa UCI, yagize ati: “Nabonye rero abantu baseka, nabonye ibintu byiza gusa, abayobozi bashima imyiteguro idasanzwe! Njyewe ndashima cyane, intangiriro zabaye nziza, iki cyumweru cyose rero ndizera ko kizaba agatangaza.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, Lappartient, yasobanuye icyashingiweho ngo shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare izanwe mu Rwanda.

Ati: “Hari ibintu bibiri byatumye dukora aya mahitamo; icya mbere n’uko kuva UCI yashingwa, ni ukuvuga hashize imyaka 125, iri rushanwa ryari ritaraza muri Afurika.

Igihe natorerwaga kuyobora UCI mu 2017 nasezeranyije ko iri rushanwa riruta ayandi rizaza muri Afurika kuko umukino w’amagare uragenda utera imbere muri Afurika kandi barawukunda, iyi ni yo mpamvu ya Mbere.

Iya Kabiri yatumye tuza hano, ni uko iyo tuvuze umukino w’amagare muri Afurika uhita utekereza u Rwanda.

Hano bakunda igare, hari ubuhanga muri uyu mukino, abayobozi barawushyigikiye by’umwihariko Perezida Kagame ku giti cye kandi ibikenewe byose ngo irushanwa rigende neza birahari.”

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi rutangaza ko hari ibihugu bibiri bya Afurika byari byarasabye iri rushanwa harimo u Rwanda na Maroc.

Icyakoze ngo iri shyirahamwe ryari ryarandikiye ibihugu 54 bya Afurika ribibwira guhatanira umwanya wo kwakira shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

Ati: “Hasabye ibihugu bibiri, n’uko rero ku munota wa nyuma mu bunararibonye bwa Tour du Rwanda, umuhate n’ubuyobozi, ibikorwa remezo byiza n’urukundo by’umukino, kuko twe muri UCI dushaka kubona abafana ibihumbi n’ibihumbi iruhande rw’umuhanda tubiha u Rwanda.”

Perezida wa UCI, David Lappartient, agaragaza ko ibi bituruka ku kuba yari asanzwe azi Tour du Rwanda, azi neza urukundo rw’igare ruri mu Rwanda ndetse ngo n’ibyagombagwa byose byari bihari kugira ngo komite nyobozi ya UCI ishyigikire igitekerezo cye cyo guha u Rwanda iyi shampiyona y’Isi.”

Yabwiye ibihugu bya Afurika gutinyuka bigategura amarushanwa akomeye mu bihe biri imbere.

Lappartient akomeza asaba ibihugu bya Afurika kwigira ku Rwanda bityo rubifashe gutegura abakinnyi bashoboye guhatana mu makipe akomeye kuko ngo inzu ntiyakomera idafite umusingi nyawo.

Ati: “Nababwira nti nimwihatire guteza imbere siporo, nimugira intangiriro nziza bizabafasha kwakira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru.”

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika ubereyemo Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

Ni irushanwa riri gukinwa hizihizwa isabukuru y’imyaka 125 ishize UCI ishinzwe, ukaba umwaka wa 104 kuva ritangiye gukinwa, ndetse ikaba inshuro ya 98 riri gukinwa.

Mu myaka itandatu y’Intambara ya Kabiri y’Isi shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yari yarahagaze.

Umugabane wa Afurika wakomeje guhezwa muri iyi shampiyona, haba ku kohereza abakinnyi benshi bahatana, cyangwa guhabwa amahirwe yo kuyakirira ku butaka bwayo.

Ubuyobozi bwa UCI bwishimira ko Abanyarwanda bagirira urugwiro abasiganwa bugahabya ko bwiboneye abana n’abakuru bafitiye urukundo igare
Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare yitabiriwe n’ibihangange birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika.
Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu Rwanda ikomeje gushimwa n’ubuyobozi bwa UCI
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE