The Ben agiye gutaramira i Manchester mu Bwongereza

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Umuhanzi The Ben, yateguje urubyiruko rw’Abanyarwanda baba n’abatuye mu Bwongereza ko vuba azabataramira Mujyi wa Manchester.

Ni igitaramo ciswe ‘Liberation Cup Final & Youth Connect’ kizaba ku wa 18 Ukwakira 2025. Cyateguwe na Rwandan Community in Greater Manchester (RCGM) gifite intego yo guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bwongereza, kikabafasha kuganira kuri gahunda z’Igihugu, gusabana no kwidagadura.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yaherekeresheje integuza y’igitaramo yakanguriye urubyiruko kuzitabira bagasabana.

Yagize ati: “Ntugomba kuzacikwa n’iki gitaramo, utazavuga ngo sinakumenyesheje […] Dufite umunsi udasanzwe wiswe ‘Youth Conneckt’ uzatangira saa sita z’amanywa kugeza bucyeye.”

Uretse kuba The Ben ategerejweho gutanga ibyishimo, muri icyo gitaramo hazaba n’ibiganiro bifite itego yo guteza imbere urubyiruko, bishingiye ku miyoborere n’ubuyobozi, gusesengura amahirwe yo guhuza imikoranire n’isoko ry’umurimo mu Rwanda, kuganira no guhura n’urundi rubyiruko rufite intego zo gutsinda no kwihangira udushya.

Umujyi wa Manchester waciye agahigo unamenyakana nk’igicumbi cy’imyidagaduro kubera uburyo wakira ibitaramo byinshi kandi bikagenda neza.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo n’ibiganiro bizabera ku nyubako isanzwe yakira ibirori n’inama bitandukanye yitwa ‘Belle Vue Leisure Centre, iherereye ku muhanda KirkmanShulme Lane, Manchester, M12 4FT, guhera saa 12:00 zuzuye ku masaha yo mu Bwongereza (saa 6:00 z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda).

The Ben agiye gutaramira mu Bwongereza nyuma y’uko aherutse gukoresha ibirori by’akataraboneka yakiriyemo inshuti ze agamije kwerekana imfura ye na Uwikeza Pamella, yaherukaga gutaramira mu Bwongereza mu Kwezi gushize cyabereye muri Coventry ahitwa Silver St.

The Ben agiye gutaramira i Manchester, iyo aheruka muri Kanama
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE