Davido yishimiye kwinjira muri kompanyi itegura Grammy Awards

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido muri Nigeria no mu ruhando mpuzamahanga, ari mu byishimo byo kugirwa umunyamuryango wa Recording Academy, kompanyi isanzwe itegura irushanwa rya Grammy Awards.
Mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanacishijwe ku mbuga za Recording Academy, Davido yavuze uko abyakiriye.
Yagize ati: “Uyu ni umwanya uzahindura byinshi. Nize ko gutora bituma umuntu agira ijambo mu guhitamo ibigomba kwitabwaho buri mwaka kandi bigashyirwa imbere.”
Kwinjira muri uyu muryango bituma uwawinjiyemo agira ububasha bwo gutora no kugira uruhare mu kugena abahanzi n’ibihangano bigomba kwinjira mu ihatana n’abazabihabwa.
Ni inshingano zikomeye kuko Grammy Awards ari byo bihembo bya mbere bikomeye ku Isi mu ruhando rw’umuziki.
Davido yanatangaje ko kwinjira muri uyu muryango ari ishema kuri we kandi yiteguye kugira uruhare mu mpinduka z’iterambere ryawo.
Nubwo Davido nta na rimwe yigeze atwara ibyo bihembo nibura inshuro imwe ariko avuga ko byamufashije gukomeza kuzamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Abasesengura iterambere ry’ubuhanzi muri Afurika bavuga ko kuba Davido yinjiye muri uyu muryango ari amahirwe ku bahanzi b’Abanyafurika kuko ijwi ryabo ritazongera gupfukiranwa muri ayo marushanwa nkuko byakunze kuvugwa kenshi.
Recording Academy yatangaje ko itora rya Grammy Awards 2026 rizatangira tariki 3 Ukwakira 2025, ihamagarira abanyamuryango bose gusuzuma urutonde rw’abahatanira ibihembo, kumva indirimbo no gutora hakiri kare.

