U Rwanda ruha agaciro gakomeye urugero rwa Singapore (Amafoto)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Singapore ni cyo gihugu kiri mu byo u Rwanda rufata nk’icyitegererezo, ku buryo impinduka zihuse zigaragara mu iterambere zatumye rwitwa “Singapore y’Afurika”, izina rifite igisobanuro gikomeye ugendeye ku kuba igihugu cyarubatse izina ku isuku, korohereza ishoramari, guteza imbere imyuga, ubumenyi ngiro no guhanga udushya, kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, urw’ubuzima n’izindi…

Umutekano na wo uri mu bituma u Rwanda rugereranywa na Singapore kuko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko Kigali n’indi mijyi yo mu Rwanda byorohera abanyamahanga kuba bayitemberamo mu masaha y’ijoro ntacyo bishisha.

Perezida wa Repubuliak y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere yavuze ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubutwererane rufitanye na Singapore mu nzego zinyuranye kikaba ari n’igihugu gitanga urugero rwiza mu bijyanye no guharanira amajyambere arambye.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo ritangiza ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye gikurikiranye n’ibiganiro byabereye mu muhezo bimuhuje na Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong waje mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza/ Commonwealth (CHOGM 2022).

Perezida Kagame yemeje ko ibiganiro yagiranye n’uwo mushyitsi byatanze umusaruro ku buryo hari byinshi ibihugu bishobora gutangira gukorana mu myaka iri imbere mu gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Yakomeje ashimira Singapore yabaye umufatanyabikorwa wizewe mu myaka isaga 17 ishize ubwo ibihugu byatangiye byiyemeza ubutwererane mu rwego rw’ubucuruzi.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Duha agaciro gakomeye ubufatanye dufitanye mu bucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ubufatanye hagati ya Banki Nkuru z’Ibihugu. Ibihugu byacu byombi byubatse imisingi ikomeye y’iterambere. Icyitegererezo cya Singapore, nk’igihugu cyiyemeje kwimakaza imibanire myiza y’abaturage n’ubumwe bw’Igihugu, kirahambaye.”

Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee, na we yashimiye Perezida Kagame kuba we n’itsinda ryamuherekeje bakiriwe neza cyane mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yari amaze yitabiriye CHOGM 2022.

Yamushimiye kandi kuba yarafatanyije n’Abanyarwanda mu myiteguro no kwakira inama ya CHOGM 2022, amateka abaka yaranditswe mu gihe Isi yari igihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Uru ni rwo rwari uruzinduko rwanjye rwa mbere mu gihugu cy’Afurika ariko rwagize igisobanuro gikomeye. Nishimiye ko CHOGM yandemeye amahirwe yo guhura na bagenzi banjye tugasangira ibitekerezo, nanone kandi ndashimira byimbitse ko nagize amahirwe yo kumenya u Rwanda no kwagura ubutwererane dufitanye.”

Yavuze ko Igihugu cya Singapore gishobora kuba kiri kure mu bigaragara, ariko gifitanye ubushuti bwa hafi n’ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda. Aha yakomoje ku kuba uwabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Singapore Harry Lee Kuan Yew, yarasuye Afurika mu myaka isaga 50 ishize.

Singapore ni cyo gihugu cya mbere gikorana ubucuruzi bwagutse n’u Rwanda, aho ibigo bikomoka muri Singapore byashoye mu Rwanda akayabo ka Miliyari zisaga 153 z’amafaranga y’u Rwanda (asaga miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika).

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Singapore byikubye inshuro zirenga eshatu mu myaka isaga itanu ishize aho agaciro kabyo kabarirwa muri miliyoni zikabakaba 90 ku mwaka.

Amafoto: Urugwiro Village

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE