Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Azerbaijan

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri, aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu. Yaherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Heydar Aliyev, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Azerbaijan, Samir Sharifov.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku wa Gatandatu Perezida Kagame azasura urwibutso ruzwi nka ‘Alley of Honor’ ruruhukiyemo Umuyobozi w’Igihugu cya Azerbaïjan, Heydar Aliyev, aho azashyira indabo ku mva ye mu rwego rwo kumwunamira.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azanashyira indabo ku kibumbano ‘Victory Monument’ hibukwa intambara ya Mbere n’iya Kabiri ya Karabakh.

Perezida Kagame azakirwa na Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu Zugulba, aho bazagirana ibiganiro byihariye.

U Rwanda na Azerbaijan bazasinya amasezerano mashya mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, serivisi z’indege, ubucuruzi ndetse no gutanga serivisi za Leta.

Abakuru b’Ibihugu bombi kandi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru mbere yo gukomeza ibiganiro byagutse hamwe n’abagize intumwa z’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Azerbaijan rurashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kunoza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na mugenzi we Aliyev baherukaga guhura mu Ugushyingo 2024 mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye ku Mihindagurikire y’ibihe, izwi ku izina rya ‘COP29’ yabereye i Baku.

Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye mu guteza imbere inzego z’ingenzi.

Baganiriye ku buryo buhamye bwo kongera imbaraga ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo guteza imbere ishoramari, ubucuruzi no guhanahana ubumenyi.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 2017. Azerbaijan ifite Ambasaderi uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia mu gihe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Azerbaijan afite icyicaro i Ankara muri Turukiya.

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE