Ibihugu 110 bizitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yatangaje ko abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110 ari bo bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali kuva ku wa Mbere Tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Nzeri 2025, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro igeze mbere y’uko u Rwanda rwandika amateka yo kwakira isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare rya 2025, rizakinirwa ku butaka bwa Afurika bwa mbere mu nshuro 98 rizaba rimaze gukinwa.

Minisitiri Mukazayire Nelly, yavuze ko kugeza ubu imyiteguro imeze neza, ati: “Twishimiye gutangaza ko bwa mbere hazakinwa icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ni ubwa mbere ITT [gusiganwa habarwa ibihe bya buri mukinnyi ku giti cye] izatangirira mu nzu, muri BK Arena, ku Cyumweru.”

Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko mu gutegura Shampiyona y’Isi y’Amagare bahayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ati: “Gutegura iri rushanwa byashyizwemo imbaraga n’inzego zitandukanye za Leta. Twakoranye na Minisiteri y’Ibikorwa remezo kuko byasabaga gushaka imihanda izakoreshwa mu irushanwa, Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubuzima, kuko abakinnyi 918 bakeneye kwitabwaho.”

Perezida wa Federasiyo y’Umukino w’Amagare (FERWACY), Ndayishimiye Samson, yavuze ko abakinnyi ba Team Rwanda biteguye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Yagize ati: “Buri [mukinnyi] wese ameze neza. Bari gukorana n’umutoza wabo. Mu isiganwa ry’amagare, buri wese aba akeneye gutsinda, hari abashyigikiye abakinnyi bo mu Rwanda, abategereje Tadej Pogačar wegukanye Shampiyona y’Isi [ya 2024].”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rikomeye ku Isi bishimangira umuhate warwo wo gucunga umutekano.

Ati “Ni ishema rikomeye kuri twe kandi iyo tubonye irushanwa nk’iri twongera kubakira icyizere ko u Rwanda ari igicumbi cya siporo, inama n’ibindi. Ibyo byose biba kuko hari umutekano.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko igihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare ari umwanya mwiza abaturage bazaba babonye wo kubyaza umusaruro ibyo bakora.

Ati: “Turakangurira abikorera gukora cyane kuko dufite abashyitsi benshi baje kureba uko dukora na serivisi dutanga. Turakangurira abafite hoteli, utubari gukora cyane. Abakora ubucuruzi bariteguye, hoteli na restaurants baravuguruye. Si igihe cyo gufunga, ni icyo gukora.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Irène Murerwa, yavuze ko abakora mu rwego rw’ubukerarugendo biteguye kwakira abashyitsi bazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati: “Kugeza ubu hoteli 33 zamaze gufatwa zose [booked]. Ni umwanya mwiza wo kwerekana u Rwanda, kugaragaza ibyiza dufite, twerekana umuco wo kwakirana abandi urugwiro. Kwakira abatugana na yombi ni bwo butumwa turi gutanga.”

Ku wa Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, hazakinwa icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy’abagore akaba ari we uzahaguruka mbere y’abandi saa yine n’iminota 10.

Ibyapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n’ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n’impanuka byagezemo.

Si aha gusa kandi aho bazatangirira muri BK Arena hamaze gutunganywa, ndetse n’aho bazasoreza mu ihuriro ry’imihanda kuri Kigali Convention Centre na ho ni uko.

Televiziyo zigera kuri 80 ni zo zizerekana iri rushanwa, bizatuma rirebwa n’abakunzi b’umukino w’amagare barenga miliyoni 330 bari mu bice bitandukanye by’Isi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Irène Murerwa, yavuze ko abakora mu rwego rw’ubukerarugendo biteguye kwakira abashyitsi neza
Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yasabye abaturage gukora cyane muri iki gihe batanga serivisi nziza
Ministiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze ku musozo
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko irushanwa rizagenda neza
Imihanda ya Kigali yarimbishirijwe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare
Hateguwe ‘Camera’ zo kwerekana isiganwa ku batarageze mu Rwanda
Kuri KCC hubatswe mu buryo butangaje cyane
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE