Cardi B yinubiye ibimwandikwaho bikurura imvururu n’impaka

Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi, yibaza impamvu imvururu n’impaka bihora bimukurikirana kandi mu buzima bwe atabikunda.
Uyu muraperi, avuze ibi nyuma y’uko atangaje ko atwitiye umukunzi we Stefon Diggs uzwi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika ibyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru muri rusange bibaza ukuntu uyu muhanzikazi yatwitira undi mugabo akiri mu manza zo gusaba gatanya n’uwahoze ari umugabo we Offset.
Ubwo yaganiraga na CBS tv Card B, yabajijwe uko yakira ibihuha bimaze iminsi bimuvugwaho, asubiza ko bihora bimutungura kuko ubusanzwe adakunda ibihuha cyangwa gukurura ibinyoma ngo ukunde uvugwe ariko atazi impamvu byanga bikamukururukaho.
Yagize ati: “Natekerezaga ko ntari umuntu wateza impaka. Niga mu mashuri yisumbuye, banyanditse mu gitabo cy’ikigo nk’umuntu uteza impaka nyinshi kurusha abandi. byarantunguranye. Muri kamere yanjye sinkunda kujya impaka kandi sinkunda n’amahane, ahubwo byo birizana. Hari igihe ibintu bimwe bikurikirana abantu runaka.”
Iyo uhagaze ku ijambo ryawe nka njye, kandi udakunda no kuvuga cyane hari ubwo ubera abantu imbogamizi ku bintu bimwe na bimwe.
Bigatuma abantu bakuvugaho ibyo bishakiye. Ariko sinkunda imikino n’ibihuha kuko binshyira ku gitutu.”
Cardi B avuze ibi nyuma y’uko yaherukaga gutangaza ko yiteguye kurushinga na Stefon Diggs, nyuma yaho urushako rwe na Offset runaniranye buri wese agahitamo kunyura inzira ye.
Cardi B afitanye abana batatu na Offset babanaga nk’umugabo n’umugore. Muri abo harimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave ufite ine na Blossom ugiye kuzuza umwaka akaba agiye kuzibaruka uwa kane.
