Kivu y’Amajyepfo: AFC/M23 yateguje ko igiye kwirwanaho

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ihuriro ry’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, AFC/M23, ryateguje ko nyuma y’ibitero byagabwe na Leta ya Kinshasa ahagana saa mbiri n’iminota itatu (8h03) kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025 bigahitana abaturage benshi, rigiye kwirwanaho hagamijwe kurinda abaturage.

Ihuriro AFC/M23 rishinja Leta ya Kinshasa kwica abaturage n’ibyaha by’intambara bikomeye.

Itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, rivuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryarashe uduce dutuwe cyane twa Bibwe, Chytso, Hembe n’utundi duce turi hafi hakoreshejwe dorone CH-4 ndetse n’indege ebyiri z’intambara za Sukhoi-25.

Rigira riti: “Saa 8h03′ igitero cya dorone CH-4 cyarashe Nyange n’ibice biyegereye bituma hapfa abasiviri benshi.”

AFC/M23 ikomeza ivuga iti: “Ibi bitero, ivangura rishingiye ku moko n’ikwirakwizwa ry’amagambo y’urwango bituruka i Uvira, twiyemeje guhera ubu kwirwanaho no kurinda abaturage bacu kandi tukarandura burundu ikibahutaza haherewe aho gituruka hose.”

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasuzuguye imbaraga zose z’ubuhuza zashyizweho n’abayobozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko Kinshasa ishyize imbere mu gusenya inzira y’amahoro mu biganiro bya Doha, igaragaza ko yahisemo gukoresha intwaro.

Tariki ya 11 Kanama 2025, AFC/M23 yari yatangaje ku mugaragaro, inamenyesha umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangije intambara ku buryo bweruye.

AFC/M23 iramagana Isi ikomeje kwigira ntibindeba ndetse n’Imiryango mpuzamahanga n’irengera uburenganzira bwa muntu ikomeje kurebera ubwicanyi bukomeje gukorerwa benewabo.

Ihuriro AFC/M23 itangaje ibi mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE