Gatsibo: Afungiwe kwambura abaturage ababeshya ko ari umukozi wa REG

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Nkotanyi David, ukurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w’amashanyarazi akawugeza mu ngo zabo.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Nshoro, Akagari ka Taba mu Murenge wa Muhura, ku wa Gatandatu taliki ya 25 Kamema, nyuma y’uko abaturage bari bamaze gutahura ko ari umutekamutwe bagahamagara Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana,  yavuze ko Nkotanyi yafashwe nyuma yo kwaka abaturage babiri amafaranga y’u Rwanda 31 000 ababwira ko ari ayo kwiyandikisha no kugura Kashi pawa.

Yagize ati: “Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, ni bwo Nkotanyi yagiye mu Kagali ka Taba Umudugudu wa Nshoro, abeshya abaturage babiri baturanye; Akijuru Jean Pierre na Akimana Drocelle ko ari umukozi wa REG kandi ashobora kubafasha bakarahura umuriro bawukuye ku mapoto manini ya Leta bakawugeza mu ngo zabo, kandi  ko kugira ngo bikunde basabwa kuzana ibyangombwa bibaranga, icyangombwa cy’ubutaka, n’amafaranga 15 500 kuri buri muntu yo kwiyandikisha no kugura Kashi pawa.”

Yongeyeho ati: “Nyuma y’Ukwezi bayamuhaye ntibongere kumubona, ku wa Gatandatu taliki 25 Kamena, ni bwo bumvise inkuru nziza y’uko arimo gutembera muri Santeri ya Muhura ni ko guhita bahamagara Polisi. Abapolisi bakoze ibikorwa byo kumufata baza kumusanga muri iyo Santeri ahita atabwa muri yombi.”

Nkotanyi agifatwa, yiyemereye ko afite ibyangombwa by’abo baturage ariko ko amafaranga yayakoresheje azayashaka akayabasubiza.

SP Twizeyimana yasabye abaturage kuba maso bakareka guha amafaranga abaturage bababeshya ko bazabaha serivise z’ibyo bagenerwa n’amategeko.

Yongeyeho ko abakozi ba Leta baba bafite ibyangombwa bibaranga, igihe cyose baketse umuntu ubaka amafaranga bagomba kujya babimenyesha Polisi cyangwa Inzego z’ibanze.

Nkotanyi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Muhura, ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 27, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE