Urubanza rwa Kalisa Adolphe “Camarade’’ rwasubitswe

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo mu Karere ka Gasabo, rwasubitse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo Kalisa Adolphe, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Kalisa Adolphe ashinjwa ibyaha bibiri birimo icyo kunyereza umutungo n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa 19 Nzeri 2025.

Me. Bizimana Emmanuel wunganira Camarade, yavuze ko umukiliya we atabonye umwanya uhagije wo gusoma ibikubiye muri dosiye byose ndetse n’uwo kubiganiraho na we, bituma basaba umwanya uhagije wo gutegura urubanza.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizakomeza ku wa 25 Nzeri 2025 saa tatu za mu gitondo.

Tariki ya 4 Nzeri 2025, ni bwo Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwayate muri yombi uyu mugabo, ubwo hakorwaga iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE