Impumeko ya Kigali yitegura kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwandike amateka yo kuba igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare. 

Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 98, izakirwa n’Umujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, ndetse yitezwemo abakinnyi baturutse mu bihugu bisaga 100.

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 23 ndetse bakomeje imyitozo mu gihe iminsi ine ngo isiganwa ritangire. 

Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) Bigango Valentin, yavuze ko imyiteguro muri rusange igeze kure ndetse Ikipe y’Igihugu yafashijwe muri byose yari ikeneye.

Ati: “Imyiteguro irakataje, abo dufatanyije gutegura turi gushyiraho utudumo twa nyuma ku bice bitandukanye bigize Shampiyona y’Isi, ku rugero rwa 96% turi ku rwego rwiza. 

Imyiteguro twari twarateganyirije Ikipe y’Igihugu yarayikoze, ubona ko aho bigeze bari gutekereza irushanwa, biraganisha aho twifuza dufite icyizere ko iri rushanwa dushobora kuryitwaramo neza.”

Ibi kandi bishimangirwa n’umutoza w’ikipe w’Igihugu Sepoma Felix, wavuze ko imyiteguro imeze neza kuko twayikoreye ahantu hatandukanye harimo mu Bufuransa, i Musanze no mu Bugesera.

Ati: “Shampiyona twakoze, twabaga dufite abakinnyi babiri cyangwa batatu ndetse tuzikorera hanze. Twabaga dufite icyizere ko tugomba kuyisoza bikarangira tutayirangije. Ubu turi mu Rwanda imbere y’Abanyarwanda n’abafana bacu. Navuga ko nkurikije uko Shampiyona z’Isi ziba zimeze, ntabwo ziba zoroshye, kandi mu magare ntabwo habamo kuba uri iwanyu.”

Yakomeje ahanya ko kuri iyi nshuro hari icyizere ko Umunyarwanda yasoza isiganwa mu “Bagabo Bakuru” (Men Elites), bitandukanye n’imyaka banje.

Ati: “Icyo nakwizeza Abanyanrwanda ni uko abakinnyi dufite bitoje, morale ni yose, ubushobozi barabuhawe, Minisitiri na Federation yarabafashije ndetse ibikoresho dufite ni ibigezweho. Tuzakora ibishoboka byose kugirango uyu mwaka ube uw’amateka.”

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imyiteguro ya Shampiyona

Ati: “Ubu dufite ibihugu 107 byohereje abakinnyi babyo hano, bagizwe n’abakinnyi 915. Ni ukuvuga ngo amarushanwa ataha nka Tour du Rwanda azazamuka cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ni ubwa mbere abazasiganwa mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe haba ku makipe no ku mukinnyi ku giti cye, bazahagurukira imbere mu nzu kuko bizabera muri BK Arena. Uburyo hatunganyijwe na byo ni tumwe mu dushya duteganyirijwe abazasiganwa.”

Minisitiri Mukazayire yongeyeho ko ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali hashyizweho uburyo bwihariye bwo kwakira abashyitsi, bakamenya ko bageze ku mahoteli bazacumbikamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, avuga ko imyiteguro yo kwakira iryo rushanwa neza igeze kure, kuko hakozwe n’imyitozo ihagije izatuma umutekano ugenda neza.

Ati: “Reka mbabwire ko imyiteguro igeze kure, dore ko hari ahantu nko mu nzu nka Kigali Height hafashwe n’abanyamahanga bazahahagarara bakareba isiganwa.”

“[…] Kugira ngo abo bantu bose baba abakinnyi n’abandi bazaba bari ku mihanda bazagire umutekano, Polisi y’u Rwanda yamaze gukora imyitozo n’igerageza. Ibyuma bizafasha abantu kutajya mu mihanda hirindwa impanuka byarahageze, ikindi ni uburyo bwo guherekeza abakinnyi mu muhanda kuko bikorwa ku rwego mpuzamahanga.”

Abakinnyi bahize guhesha ishema u Rwanda

Nirere Xaverine witwaye neza mu masiganwa menshi yakinnye muri uyu mwaka, uzaba uri mu bakobwa bakuru bane bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare agiye gukina ku nshuro ya gatatu,

Ati: “Ni Shampiyona itandukanye n’izo nitabiriye mu 2023 na 2024, kuko yo izatangira tuzenguruka, dusoze tuzenguruka, kuba turi mu Rwanda aho twitoreza buri munsi, ndumva tuzitwara neza tukaba twabasha kuyitsinda.”

Byusa Pacifique ari mu bakinnyi batarengeje imyaka 19 bagiye gukina isiganwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere.

Ati: “Ni isiganwa rikomeye ryanjye rya mbere riri ku rwego mpuzamahanga, ngiye guhanganamo n’abakinnyi mpuzamahanga, bari ku rwego ruri hejuru y’urwanjye. Niteguye neza, nabonye imyitozo ihagije, nakurikije gahunda y’abatoza banjye kandi ndizera ko nzitwara neza.”

Kugeza ibihugu 107 byamaze kohereza abakinnyi, abandi banyamahanga bamaze gufata imyanya y’aho bazayirebera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yijeje umutekano uhagije mu irushanwa
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze ku musozo
Abakinnyi barimo n’abazahagararira u Rwanda bakomeje imyitozo yo kwimenyereza imihihanda izakorerwamo amarushanwa
Imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare igeze kure
Imodoka zitakoreshwa maze gutegurwa
Isuku iragera mu muhanda, mu ngo no ku biro ahegereye imihanda izakoreshwa mu isiganwa
Umujyi wa Kigali ukomeje kurimbishwa mu buryo bitandukanye
Umujyi wa Kigali ugiye kwandika amateka yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera muri Afurika bwa mbere mu mateka
Ibyuma bifasha abantu kudahura n’impanuka byageze ku mihanda
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE