Bruno-K yazirikanye Gogo mu gitaramo yaririmbyemo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Umuhanzi wo muri Uganda Bruno K, uherutse mu Rwanda ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura inshuti ye, Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo yamuzirikanye mu gitaramo yakoze ku nshuro ya mbere nyuma yo kumushyingura.

Ni igitaramo yakoze mu ijoro ry’itariki 16 Nzeri 2025, cyabereye muri kamwe mu tubari duherereye muri Kampala aho yatangiye aririmba indirimbo ‘Blood of Jesus’ Gogo yamenyekanyemo.

Nyuma y’iyo ndirimbo Bruno K yahise asa nk’utuje asaba abantu gutuza nyuma y’akanya gato atuje ahita aririmba ‘See You Again’ ikubiyemo ubutumwa umuntu aba abwira uwe witabye Imana amubwira ko azamubwira uko kumubura byari bimumereye nibongera kubonana.

Mu magambo yiyo ndirimbo Bruno K yagize ati: “Byari umunsi muremure ntagufite nshuti yanjye, kandi nzabikubwiraho byinshi ninongera kukubona […].”

Nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ayo mashusho yayaherekeresheje amagambo arimo kwifuriza Gogo gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Ati: “Kwari uguha icyubahiro no kuzirikana umumalayika akaba n’icyamamare cyacu  kuri Isabelle Lounge Ntinda, Ruhukira mu mahoro Gogo nshuti yanjye.”

Uretse kuba Bruno K agaragaza ko yakundaga Gogo, ubusanzwe uyu musore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda numwe mu bashenguwe n’urupfu rwe kuko ari mu bamwakiriye muri Uganda ndetse bakanakorana kimwe mu biganiro bya nyuma yakoze.

Gogo yitabye Imana mu ijoro ry’itariki 03 Nzeri 2025, ubwo yari Uganda mu ivugabutumwa akaba yarapfuye afite imyaka 37.

Umuhanzi Bruno K yazirikanye Gogo mu gitaramo yakoze bwa mbere nyuma yo kumushyingura
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE