Bensoul wakoranye ‘Chop Chop’ na Alyn Sano ategerejwe i Kigali

Umuhanzi w’Umunyakenya uherutse gukorana na Alyn Sano indirimbo yiswe Chop Chop ategerejwe i Kigali, aho azatarama mu gitaramo cyiswe ‘World Champs Nightlife’.
Ni gitaramo cyateguwe na kompanyi yitwa Watu Wave, kizahuza abahanzi bakunzwe mu njyana za Afropop na R&B, basanzwe bakora umuziki bakawuhuzwa n’ubutumwa bukora ku mitima y’abakunzi babo.
Bbiteganyijwe ko azavana muri Kenya na muganzi we Nviiri TheStoryteller na we wo mu itsinda rya Souti Sol, bakaba bazaba Bahari nkabatoranyijwe n’iryo tsinda bombi bamenyekanyemo.
Amakuru y’uko aba bombi bazataramira i Kigali yahamijwe n’integuza y’igitaramo iri mbuga nkoranyambaga za kompanyi ya Watu Wave. Aho bavuga ko ari amahirwe ku bakunzi b’umuziki mu Rwanda yo kubona aba bahanzi bombi baririmba indirimbo zabo zakunzwe cyane.
Abo bombi bamaze kuba ibyamamare ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu gufasha mu iterambere ry’umuziki w’Akarere binyuze mu bufatanye n’itsinda Sauti Sol ryabahaye kumenyekana.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 27 Nzeri 2025 kikazabera muri Kigali Universe isanzwe Yakira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.
Uretse kuba Bensoul aherutse gukorana indirimbo na Alyn Sano bise Chop Chop, asanzwe azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Lucy’ yahereyeho, Extra Pressure yafatanyije na Bien, War n’izindi.

