Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA n’umukozi w’Amavubi batawe muri yombi

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image
Kalisa Adolphe Camarfade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yatawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo na Tuyisenge Eric ushinzwe ibikoresho by’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

RIB yagaragaje ko bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwaburiye abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni mu gihe Ingingo ya 276 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenga miliyoni eshanu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Tuyisenge Eric ushinzwe ibikoresho by’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yafunzwe
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE