Iki ni igihe cyo gushyira Imbuto mu butaka- MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi, MINAGRI yatangaje ko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2026A igeze kure, aho ubutaka bwateguwe buri ku kigero cya 74,6% mu gihe gutera bigeze kuri 15,6%; iki kikaba ari cyo gihe cyo gutera.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Florence Uwamahoro yavuze ko kuri ubu igihembwe cy’ihinga kirimbanyije, kandi imirimo yo gutegura ubutaka no gutera yatangiye.
Yagize ati: “Kuri ubu duhugiye mu gutegura intabire no gutera, kugura inyongeramusaruro, nutariyandikisha akihutisha, kandi ibi bikorwa birarimbanyije. Hateguwe ubutaka ku kigero cya 74,6%, naho gutera biri kuri 15,6%, imbuto yageze mu butaka.”
Yagarutse ku bihingwa byatoranyijwe bihingwa mu gihembwe cy’ihinga 2026A.
Ati: “Hazahingwa ibigori kuri hegitari zisaga ibihumbi 277, imyumbati kuri hegitari zisaga 60 000, soya izahingwa ahasaga hegitari 5 700, umuceri ni kuri hegitari 15 000 by’ubuso buzahingwa wo tumaze kugera hafi kuri 85,5%.”
Dr Uwamahoro yavuze kandi ko ubutaka buhuje bwateguwe hafi ya bwose , ubwo mu gishanaga ho bwararangiye, asaba abahinzi kwihutisha kuko ari ho haba hategerejwe umusaruro mwinshi.
Yagize ati: ” Ubutaka bwo mu gishanga ni ibigega by’umusaruro, ndetse ahahujwe ubutaka bihutishe kimwe n’ibikorwa byo gusibura inzira z’amazi no gusibura imirwanyasuri.”
Yavuze ko hashingiwe ku bipimo by’imvura byatangajwe na Meteo Rwanda, ari igihe cyiza cyo gutera imyaka.
Ai: “Iki ni cyo gihe cyiza cyo gushyira imbuto mu butaka.
Meteo Rwanda yasohoye iteganyagihe ry’amezi 3 ryagaragaje ko imvura izaboneka, yabonetse guhera ku ya 8 Nzeri, iragwa cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Majyepfo aho yabonetse batera, bashyire imbuto mu butaka.”
Umuhinzi wo mu Karere ka Rwamagana, Munyana yabwiye Imvaho Nshya ko babonye imvura ndetse batangiye gutera imbuto.
Yagize ati: “Imvura yaraguye, ubutaka bwarasomye ndetse twatangiye gutera imbuto. Njye ubu ndimo gutera ibirayi.”
MINAGRI ikangurira abahinzi kwitabira gahunda zigamije kuzamura umusaruro bakoresha inyongeramusaruro (imbuto nziza n’ifumbire), bakanashyira ibikorwa nyabo by’ubuhinzi mu bwishingizi.




