Kirazira ntawushobora gutwita ari mu Igororero – RCS

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rutangaza ko nta mugororwa ushobora gutwita ari mu Igororero kuko ngo ntawemerewe gukora imibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko ababyarira mu magororero baba barakurikiranywe batwite ariko ngo ntawushobora gutwarira inda mu Igororero keretse yararyinjiyemo atwite.
Yagize ati: “Kirazira ntawushobora gutwita ari mu igororero kubera y’uko bimwe mu bibujijwe no gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo aba abyemerewe ntabwo rero yatwita ari mu Igororero.”
Icyakoze ngo umugororwa ashobora kugezwa mu Igororero atwite cyangwa akaba ashobora gufatwa yaraye asamye agakurikiranwa mu rukiko afite inda y’ukwezi kumwe cyangwa iminsi.
Agira ati: “Kuba yatwita ari mu Igororero ni ibisanzwe, kuba yabyara ari mu Igororero ni ibisanzwe. Buriya amagororero dufite yose arimo abagore; hari Igororero rya Nyarugenge, irya Musanze, irya Ngoma na Nyamagabe, aho hose hari abagore, hari serivisi zita ku bagore no ku bana.”
Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo, akomeza agira ati: “Kugeza ubu nta dosiye RCS ifite y’umugororwa waba yaratewe inda ariko ngo n’iyo bibaye ni icyaha nk’ikindi haba k’uwagikoze cyangwa se n’uwa yakimukoreye kuko nta muntu wemerewe kuryamana n’umuntu ufunze.
Iyo bibayeho habaho iperereza ryimbitse, habaho gukurikirana, guperereza, kumenya byagenze bite? ariko kugeza ubu izo dosiye ntazo dufite.”
Amwe mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, N0 017/2022 yo ku wa 25/06/2022 agena amafunguro ahabwa abagore batwite, abonsa n’abana babana na ba nyina muri gereza.
Amabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS mu ngingo yayo ya gatatu yerekeye no gusuzumwa na muganga, agaragaza ko umugore ujyanywe mu igororero habanza kumenyekana imiterere y’ubuzima bwe.
Agira ati: “Mbere y’uko umugore utwite ajyanwa mu Igororero, abanza gusuzumwa n’abaganga b’Igororero kugira ngo bamenye imiterere y’ubuzima bwe kandi bafate ingamba zo kumukurikirana no kumwitaho hashingiwe ku byagaragajwe na muganga.
Nyuma yo gusuzumwa, uwo bemeje ko atwite atangira gukurikiranwa no kwitabwaho hashingiwe ku mpapuro yisuzumishirijeho.
Ubuyobozi bw’Igororero bwihutira gufata ingamba zigamije kubungabunga ubuzima bw’umugore utwite.”
Amabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS mu ngingo yayo ya kane, agaragaza urutonde rw’amafunguro agenerwa abagore batwite, abonsa n’abana babana na ba nyina mu igororero.
Imvaho Nshya yashoboye kubona urutonde rw’amafunguro n’ingano yayo ahabwa abagore batwite, abonsa n’abana bari mu Igororero.
Ayo mafunguro agizwe n’umuceri, igitoki, ibirayi, Sosoma, amata y’inka, imboga rwatsi, karoti, amashaza, amavuta n’umunyu.
