Ibinyabiziga birenga 8 000 bimaze gupimwa imyuka ihumanya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, gitangaza ko kuva gahunda yo gupima ibinyabiziga imyotsi ihumanya ikirere yatangira, ibinyabiziga birenga 8 000 bimaze gupimwa umwotsi.
REMA isobanura ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5. Ikinyaburatabire cya PM2.5 kiva mu binyabiziga, kigira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Utu tunyabutabire tutagaragarira ijisho, iyo umuntu aduhumetse tugera mu bihaha no mu miyoboro y’amaraso, bigatera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.
Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye Leta y’u Rwanda itangiza gahunda yo gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga.
Mu kiganiro kigufi Innoncent Mbonigaba, Umuyobozi wa porogaramu ya REMA yo gupima imyotsi yo mu binyabiziga, yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Tugitangira kubaka ahazashyirwa imashini mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama 2025, tumaze gupimira imodoka zirengaho gato 7 000.
Aho dutangiriye ku itariki 25 Kanama, abaturage banyura mu Irembo bagasaba, bakanishyura bakaza tukabapimira tukabaha ibyangombwa, tumaze gupima imodoka zegera 1 500.”

Pierre Celestin Hakizimana, Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bwiza bw’umwuka muri REMA, yabwiye Imvaho Nshya ko moto zitaratangira gupimwa umwotsi kuko hari ibikinozwa kugira ngo zishobore gupimwa.
Akomeza agira ati: “Hazashyirwaho uburyo moto zizajya zipimwa kugeza zirangiye. Ahari ikigo cya controle technique hose, hazajya haba hari ahantu hihariye hapimirwa moto.”
Hakizimana asobanura ko umwotsi w’imodoka ubamo ibinyabutabire bihumanya bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Agira ati: “Ushobora gutera kanseri y’ibihaha, ikindi n’uko ibyo binyabutabire bizahaza abanyantege nke bityo bikongera ubukana bw’indwara barwaye mu gihe cyose bahumetse biriya byuka.”
Mu mpamvu zituma umwuka wanduye ukomeza kuzamuka cyane, biterwa ahanini n’ibinyabiziga bititaweho, bisohora imyuka ihumanya.
Ubusanzwe, ibinyabiziga bisohora umwuka uhumanya urenze garama imwe ku kilometero, biri mu bikomeje gutera ikibazo.
Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere.
Ibindi bituma umwuka uhumana bitari ibinyabiziga, ni imashini zikoreshwa mu gutunganya amashanyarazi n’ibindi nko gutwika nyiramugengeri cyangwa amakara. Ibyo byiyongeraho n’inganda kandi nazo zikomeje kuzamuka cyane mu Rwanda.
Urubuga rwa REMA rugaragaza uburyo umwuka wo mu Rwanda uba umeze, inshuro nyinshi, cyane ku masaha yo ku manywa mu Mujyi wa Kigali, ruba rwerekana ko hari umwuka utari mwiza ushobora kugira ingaruka ku bantu bafite intege nke nk’abana bato cyangwa abagore batwite.
Hasobanurwa ko ibipimo by’ubuziranenge bw’umwuka bitandukana bitewe n’igihe ibinyabiziga byakorewe.
REMA ivuga ko imyotsi ihumanya ikirere (C02) ivuburwa n’imodoka yakozwe mu 1992 na mbere y’uwo mwaka, igomba kuvubura mikorogaramu 5 muri metero kibe (m3) y’imyotsi.
Imodoka yakozwe hagati ya 1992-2004 iba igomba kuvubura mikorogaramu 2.5 muri metero kibe (m3) mu gihe iyakozwe guhera mu 2005 kuzamura ngo iba igomba mikorogaramu ziri munsi ya 2.5 muri metero kibe.
Imashini zipima umwotsi w’imodoka ziratandukanye kuko hari iyagenewe gupima ikinyabiziga gikoresha lisansi yitwa OPUS mu gihe habaho indi ipima ubwijime bw’umwotsi ku binyabiziga bikoresha mazutu.
Agahombo kifashishwa mu gupima umwotsi ‘RPM Probe’ gashyirwa ku itiyo y’imodoka isohora imyotsi bityo hakamenyekana ingano y’ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka kw’iyangirika ry’ikirere.
