Gakenke: Hafashwe 6 bibaga amabuye y’agaciro n’abaguzi babo

Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke itangaza ko mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, ku bufatanye n’izindi nzego, yafashe abantu batandatu bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko mu mugezi wa Rutamba uherereye mu Kagari ka Jango, Umurenge wa Ruli.
Hafashwe kandi abandi batatu bakekwaho kugura ayo mabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba ari bo bafatwa nk’abafasha cyane abishora muri ibi bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Abaturage bavuga ko abacukura gasegereti na coltan mu buryo butemewe bazwi ku izina ry’Abahebyi, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi ndetse bagateza amakimbirane hagati yabo n’abangirizwa ibikorwa.
Uwiduhaye Joseph, umwe mu baturage baturiye umugezi wa Rutamba yagize ati: “Aba bantu batwangiriza imirima n’imyaka cyane. Iyo bagiye gucukura barandagura imyaka yacu nk’ibishyimbo imyumbati n’ibindi, ugasanga nta cyo dusarura. Uretse n’ibyo, usanga baca inzira mu mirima yacu, bigatuma tugirana na bo amakimbirane adashira.”
Mukamwezi Marie Claire we avuga ko ikibazo gikomeye ari abaguzi baza gushora amafaranga bigatuma hari abakurikira ayo mafaranga bakishora muri ibyo bikorwa abona nk’ibigayitse kuko bamwe batakaza ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Abacukura baba ari abashukishwa amafaranga, ariko ababagurira ni bo batuma ibi bikorwa bikomeza. Ni bo bakwiye gufatirwa ibihano bikomeye kuko ni bo batuma abaturage babura amahoro. Hari n’igihe bigira n’ingaruka ku bana bato bagata ishuri ngo babafashe gucukura, bikadusigira umuryango ucitsemo ibice, kuko akenshi hari abahinduka abasinzi bagahoza ku nkeke abo bashakanye.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko izakomeza ubufatanye n’izindi nzego mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ingaruka z’ubucukuzi butemewe ndetse no gukusanya amakuru ajyanye n’ababugiramo uruhare.
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko kuko bugira ingaruka mbi zitandukanye, haba ku buzima, umuryango, ibikorwa remezo ndetse n’ibidukikije.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP. Ngirabakunzi Ignace, yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore muri ubu bucukuzi butemewe ko yaba abacukura cyangwa ababagurira, bazajya bafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Ushukisha abaturage amafaranga ni we kibazo cyane, nubwo n’umuturage agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye muri ibyo bikorwa. Polisi izakomeza ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona abaturage bashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi.”
Abafashwe bose uko ari icyenda bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ndetse n’amabwiriza, agaragaza ibihano ku byaha by’ubucukuzi butemewe cyangwa kugura amabuye ya magendu.
Abacukura nta ruhushya bafite bashobora guhanwa bashyikirijwe amategeko bakabona gufungwa imyaka 2 kugeza kuri 5 hamwe n’ihazabu iri hagati ya 25 miliyoni kugeza kuri miliyoni 50 z’amavafanga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Uwahamwe n’icyaha cyo kugura amabuye ataracukuwe mu buryo bwemewe (“illegally extracted minerals”) ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa imyaka 5 kugeza ku 10 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 60 kugeza 120 z’amafaranga y’u Rwanda.
Niba ari isosiyete cyangwa umuntu ufite uburenganzira bwemewe ariko agashyira mu bikorwa ibyo binyuranyije (nka gukora ubucukuzi cyangwa gucuruza amabuye ataracukuwe mu buryo bwemewe), ashobora guhanwa amande ya 60–150 miliyoni Frw, cyangwa ikigo/isosiyete rikaba ryahanwa birenzeho, rimwe na rimwe rifungwa cyangwa rigatakaza uruhushya rwaryo

