Nyamasheke: Yatemwe n’umujura wabinjiranye bakamukingirana

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Hakizimana Elizaphan w’imyaka 57 arembeye ku kigo nderabuzima cya Karambi,umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, nyuma yo gutemwa mu mutwe n’umujura bikekwa ko yari yabinjiranye bakamukingirana, bakamwumva agarutse gutwara radiyo nyuma yo tugwara televiziyo akayihisha mu ikawa iri inyuma y’urugo.

Hakizimana Elizaphan yavuze ko yatashye nijoro agakinga nk’uko bisanzwe, azi ko ari mu nzu n’umugore we hamwe n’umusore wabo w’imyaka 26.

Mu gicuku bagiye kumva, bumva umuntu ari mu ruganiriro, akora kuri radiyo, abyutse amucaniraho itara.

Ati: “Nacanye itara mbona ni umujura wari wambaye iby’umukara no mu maso yahijimishije ku buryo kumumenya neza bitari koroha, asohoka agana mu gikari afite radiyo. Nahise mufata turagundagurana twerekeza hanze mu gikari, umuhungu wanjye na we wari wabyutse abonye bikomeye ajya gutabaza.”

Ubwo umusore yajyaga gutabaza, wa mujura ni bwo yamutemye mu mutwe yikubita hasi ata ubwenge, yongeye kugarura ubwenge ari ku Kigo Nderabuzima cya Karambi.

Ati: “Nshobora kuba namukingiranye aho turaza urufunguzo akahabona agakingura nijoro agatwara televiziyo kuko yo yari yayitwaye mbere, akagaruka gutwara radiyo ari yo yantemeyeho nyimwaka.”

Televiziyo bivugwa ko uyu mujura yari yatwaye yasanzwe munsi y’urugo mu ikawa zihari. Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha uwo mugizi wa nabi mu gihe uwo yatemye akirimo kwitabwaho n’abaganga.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi  Hagenimana Narcisse, avuga ko inkuru ikimenyekana bihutiye gutabara, bagasanga uwo mujura nta rugi yaciye, nta n’idirishya, nta n’aho yatoboye mu nzu.

Ati: “Birashoboka ko bamukingiranye kuko nta handi tubona yanyuze, n’inzu ni nini irarwamo n’abantu 3 gusa, uwo musaza, umugore we n’uwo mwana wabo w’umusore.

Bishoboke ko uwo mujura yari yarabagenzuye, atari n’ubwa mbere bamukingiranyemo, akabona aho babika urufunguzo n’uko bakinga, akaza gukingura atekereza ko basinziriye. Uwatemwe twamugejeje kwa muganga bari kumwitaho.”

Avuga ko uyu mugizi wa nabi agishakishwa, ibyo yari yibye byombi  byagarujwe kuko iyo televiziyo abaturage bayisanze mu ikawa zo munsi y’urugo bashakisha.

Yavuze ko mu nama yahise ikoreshwa abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano babanje gushimira uburyo batabaye umuturanyi wabo, basabwa kurushaho kwicungira umutekano, mbere yo kujya kuryama bakajya bakabanza kureba hose  niba nta mugizi wa nabi bakingiranye.

Yanabasabye kujya bagenzura, babona umuntu batazi atembera mu Mudugudu wabo bakamubaza ikimugenza, bakanamutangira amakuru.

Ati: “Ikindi twabasabye ni uko umushyitsi uje mu Mudugudu agomba kwandikwa, akamenyekanishwa n’icyawubamo amakuru agatangwa ku buryo aramutse ari na we wagiteje byagira uko bimenyekana, ariko ko kuraza umuntu mu nzu icyumweru kigashira ntawe uzi ko ahari n’ikimugenza ari amakosa akomeye cyane.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE