Kigali: Babyukiye muri Siporo Rusange ibinjiza muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Kuri iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, abatuye Umujyi wa Kigali barimo abayobozi benshi bo mu nzengo zitandukanye, babyukiye muri Siporo Rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri, yanahujwe no kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itangire i Kigali.

Kuva tariki ya 21 Nzeri kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, u Rwanda ruzakora amateka yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare. aho iri rushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.

Iri siganwa rizakinwa mu byiciro birimo abakiri bato mu bagabo no mu bagore; abatarengeje imyaka 23 mu bagabo no mu bagore; n’abakuru mu bagabo no mu bagore.

Hari Abazakina basiganwa mu muhanda bisanzwe; abasiganwa n’ibihe nk’ikipe, ndetse n’abazasiganwa n’ibihe ku giti cyabo.

Ni imikino izaba ifite amateka yihariye cyane by’umwihariko mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, dore ko ari ubwa mbere kigiye gukinwa. Uzacyegukana azaba ari uwa mbere ukoze amateka.

Iyi ni imwe muri shampiyona zizaba zikomeye cyane, dore ko abakuru bazakinira mu nzira y’ibilometero 267,5 irimo agasozi kazamuka ka metero 5.475.

Kuri iki Cyumweru tarki ya 14 Nzeri mu gihe habura iminsi irindwi gusa ngo iyo shamiyona itangire, abitabiriye iyi siporo bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa ndetse initabirwa n’ingeri zose kuva ku bato kugera ku bakuru.

Mu bayitabiriye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n’abandi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe Siporo Rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, ifasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera kuri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda yari kuzagenda mu bikorwa byo kuvuza abantu izo ndwara ziganjemo izitandura.

Ababyifuza bakoresha siporo amagare
Abiganjemo abakozi ba Polisi y’u Rwanda bitabiriye siporo rusange
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe (uwa 3 uhereye ibumoso) n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva mu bitabiriye Car Free day yahariwe kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE