RwandAir igiye gutangira ingendo i Mombasa na Zanzibar

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangaje ko igiye gutangiza ingendo nshya mu byerekezo bibiri bijya i Mombasa muri Kenya no ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2025.

Ni mu rwego rwo kwagura uburyo bwo guhuza akarere n’Isi yose ndetse no kongera umubare w’abagenzi n’ibicuruzwa isanzwe itwara.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Makolo Manzi Yvonne yabitangarije mu nama ya 9 yiga ku guteza imbere indege muri Afurika (Aviation Africa Summit & Exhibition 2025) yari imaze iminsi 2, iteraniye i Kigali kuva tariki ya 4-5 Nzeri 2025.

Makolo yashimangiye ko umubare w’abagenzi n’ibicuruzwa byabo, bakenera indege z’u Rwanda by’umwihariko abajya mu Karere u Rwanda rurimo ukomeje kwiyongera.

Yumvikanishije ko RwandAir iri kongera kuzahuka nyuma y’umwaka w’ingorane, zishingiye ku gufungwa kw’ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byateye ihungabana mu ngendo ndetse bituma basubiramo igenamigambi ry’urugendo rw’indege.

Yagize ati: “Twashatse guhagarika zimwe mu ngendo, ariko turongera gufungura izindi mu Burasirazuba. Mombasa na Zanzibar ni zo ziri hafi cyane gutangira bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.”

Yakomeje agira ati: “Turi kubona izamuka rikomeye ry’abakenera indege. Muri iyi mpeshyi byagenze neza cyane kandi dutegereje ko bizakomeza. Hari ubushake bwinshi ku ruhande rw’abagenzi no ku rw’ibyoherezwa mu ndege. Ni yo mpamvu twishimiye cyane ejo hazaza h’iterambere rya RwandAir.”

RwandAir itangaza ko igiye gutangiza ingendo nshya, nyuma y’igihe kitarenze ibyumweru 2, ivuze ko yungutse indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-800.

Indege imwe ifite imyanya 12 yo mu cyiciro cy’abanyacyubahiro (Business Class) n’imyanya 162 yo mu cyiciro cy’ibiciro bihendutse (Economy Class), zikaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 348 muri rusange.

RwandAir yatangaje ko izo ndege zizakoreshwa cyane mu ngendo ngufi n’iziringaniye.

RwandAir ishima ubufatanye igirana na kompanyi z’ibindi bihugu

Makolo yagize ati: “Ingendo ndende zacu, urugendo rwa London mu Bwongereza na Doha muri Qatar ziri kugenda neza cyane. Ndetse n’urugendo rwo mu Burayi hamwe n’ingendo z’akarere nka Entebbe, Nairobi, Dar es Salaam, Bujumbura, zose ziri gukora neza cyane.”

Yongeyeho ko ubufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways mu bijyanye no gusangira indege (code-share agreement) ari ingenzi cyane, kuko butuma abagenzi bagera aho bajya nta ndege nshya RwandAir ishyize mu kirere.

Makolo yagize ati: “RwandAir nk’indege nto ikora ingendo zisaga 20 ku giti cyayo. Ariko kubera ubwo bufatanye dufite bwongeraho izindi ngendo zisaga 100 ku muyoboro wacu.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Makolo yavuze ko ubwo bufatanye ari ngombwa, atari ku rwego mpuzamahanga gusa ahubwo no hagati y’abakoresha indege muri Afurika, kugira ngo batsinde imbogamizi z’ibura ry’indege no gutwara amafaranga menshi mu mikorere yazo bikigaragara ku mugabane w’Afurika.

Ubu RwandAir ikoresha indege 16 kandi iteganya kuzagera kuri 21 mu 2029.

Indege ebyiri nshya za 737-800 ni intambwe igaragara muri urwo rugendo, ndetse indi ndege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 iteganyijwe kugezwa mu Rwanda bitarenze 2025.

Nk’uko biteganywa muri Gahunda y’igihe kirekire y’Ubwikorezi mu Rwanda y’imyaka itanu (2024-2029), ibyerekezo bya RwandAir biziyongera bivuye kuri 23 mu 2023/24 bikagera kuri 29 mu 2028/29.

Muri iyo gahunda, umubare w’abagenzi biteganyijwe ko uzikuba kabiri, ukava ku basaga gato miliyoni 1 mu 2023/24 ukagera kuri miliyoni 2.1 mu 2028/29.

RwandAir iteganya gutwara abagenzi bagera kuri miliyoni 1.2 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2026, ugereranyije n’abasaga gato miliyoni 1 yatwaye mu mwaka wa 2023/2024.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Makolo yahishuye ko indege za RwandAir zigiye gutangira ingendo muri Zanzibar na Mombasa
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE