Joe Biden wahoze ari Perezida w’Amerika yabazwe kanseri y’uruhu

Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabazwe kanseri y’uruhu nkuko byemejwe n’Umuvugizi we Kelly Scully.
Kelly ntiyatangaje igihe nyirizina Biden yabagiwe ariko yatangarije CBS News ko uburyo yabazwemo ari ukubaga uruhu rurwaye kugeza igihe nta kimenyetso cya kanseri kikirugaragamo (Mohs surgery).
Biden w’imyaka 82 kuva yava ku butegetsi muri Mutarama 2025, ntagikunze kugaragara mu ruhame ariko mu minsi yashize aherutse kugaragara afite igipfuko mu mutwe ku gice cy’iburyo.
Biden yatangiye kwibasirwa na kanseri, ubwo yasuzumishaga ubuzima bwe uko buhagaze mu 2023, icyo gihe yabazwe mu gatuza akabyimba ka kanseri y’uruhu. Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo yasanzwemo kanseri y’udusabo tw’intanga yanakwiriye mu magufwa.
Mbere yuko aba Perezida nabwo yigeze kuvurwa kanseri y’uruhu izwi nka ‘non-melanoma skin cancer’, ndetse umuhungu wabo mukuru, Beau Biden yapfuye ku myaka 46 gusa mu 2015 azize kanseri y’ubwonko.
Biden n’umugore we bamaze igihe kirekire bashyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya kanseri nyuma yo gusanga ari imwe mu ndwara zibugarije ndetse n’Isi yose muri rusange.
Biden yabaye Visi Perezida w’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama kuva mu 2009 kugeza mu 2017, ndetse mu mwaka wa 2020 yatsinze amatora ahita aba Perezida wa 46 wa Amerika, aho yayoboye icyo gihugu kuva muri uwo mwaka kugeza muri Mutarama 2025.
