Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umurimo zakoze muri Sudani y’Epfo 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Anibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bwashimye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa ku bw’umurimo uhebuje zakoze.

Brig Gen Kanobayire Louis, Umugaba w’Ingabo wungirije ushinzwe Ibikorwa n’Igenamigambi muri UNMISS akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yabikomojeho ubwo yasuraga ibirindiro by’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda RWANBATT3. 

Muri ibyo birindiro biherereye i Durupi mu nkengero z’Umurwa Mukuru Juba, Brig Gen Kanobayire yari agiye gusezera kuri iryo tsinda ririmo gusoza ubutumwa. 

Yakiriwe n’Umuyobozi wa RWANBATT3 Col. Leodomir Uwizeyimana, amugezeho amakuru arambuye y’ibikorwa by’iyo batayo y’Ingabo z’u Rwanda mu bice ishinzwe gucungira umutekano. 

Ayo makuru yari akubiyemo imiterere y’umutekano n’ibindi bikorwa bakomeje gushyira mu bikorwa, birimo n’ibihundura imibereho y’abaturage ba Sudani y’Epfo. 

Brig. Gen. Kanobayire yashimye byimazeyo umurimo w’indashyikirwa wakozwe na RWANBATT3 muri Sudani y’Epfo. 

By’umwihariko yashimye ikinyabupfura cyaranze abasirikare boherejwe muri ubwo butumwa, indangagaciro yo kwiyemeza gusohoza ubutumwa, n’uruhare bagize mu kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu kwimakaza ubunyamwuga n’ubwitange budatezuka. 

Nanone kandi yagarutse ku myitwarire y’intangarugero iyo batayo yagaragaje mu gucungira umutekano inkambi ya gatatu y’abaturage bakuwe mu byabo n’umutekano muke, akaba ari intambwe ihebuje ikomeje gushimwa n’Igihugu ndetse n’amahanga muri rusange.

Yaboneyeho gushishikariza abagize batayo ya RWANBATT3 gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no guhora biteguye gutumwa kandi bikajyana no gusohoza ubwo butumwa kinyamwuga. 

Ati: “Muracyari isoko y’ishema ry’u Rwanda n’inkingi ya mwamba y’ibikorwa bya UNMISS.”

Kugeza uyu munsi, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbyr mu bice bitandukanye ku Isi, burimo n’ubwa UNMISS. 

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri UNMISS zashimiwe ubwitange n’umuraga zagaragaje
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE