Yago mu byishimo byo kugaragara kuri Alubumu izahatanira Grammy Award

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Umuhanzi nyarwanda Yago Pon Dat ari kubyinira ku ikoma nyuma y’uko indirimbo yise Vis a Vis’ igaragaye mu ndirimbo zigize umushinga wa Alubumu wahurijweho abahanzi batandukanye b’Isi yose yiswe ‘The World Album– International Artists Project’ yamaze gushyikirizwa abategura irushanwa rya Grammy Awards 2026 mu cyiciro cya Best Global Music Album.

The World Album ni umushinga wa Alubumu uhurizwaho abahanzi batandukanye bakomoka ku Isi hose mu rwego rwo kugaragaza ko umuziki ari ururimi rutagira imipaka kandi rwavugwa na buri wese aho kuri ubu yamaze kugezwa ku rwego rwa FYC rushyirwamo Album zizahatana.

Ni inkuru nziza yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025, bitangajwe n’ubuyobozi bw’abateguye uwo mushinga mu itangazo bwasangije ababukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Banditse bati: “Iyi Alubumu yakozwe n’abo ku Isi yose kandi yagenewe abatuye Isi yose.”

Yago ubwe na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Ni ukugenda buhoro buhoro ariko uhamanya n’ibyo urimo.”

Mu kiganiro Yago usigaye abarizwa muri Uganda yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ari intambwe nziza ahamya ko abahanzi bayiriho hashingiwe ku bihugu bavukiyemo.

Yagize ati: “Bagiye bafata abahanzi bashingiye aho bavukiye. Njye bamfashe nk’umuhanzi wavukiye muri Uganda, bakunda indirimbo yanjye yitwa ‘Vis a Vis’ ubu tuvugana, iyi Album yatoranyijwe muri Grammy Awards. Ubu ndi umuhanzi watoranyijwe na Grammy Awards. Ni ibyishimo n’imbaraga kuri njye.”

Indirimbo ‘Vis a Vis’ ni imwe mu ndirimbo zigize Alubumu ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘SuwejoAlbum. Ibigaragaza icyizere cy’intambwe ishimishije uyu muhanzi arimo gutera mu muziki.

Uyu mushinga si wo wonyine Yago agaragayeho kuko uje ukurikira uwitwa International Artists Project, Part 2, wasohotse mu Ugushyingo 2024. Akaba ari Alubumu yabanjirije iyi yari ifite indirimbo 158, indimi 64, injyana 104.

Ibi bikaba bibaye mu gihe Yago Pon Dat yari amaze iminsi agaragaje ku mbuga nkoranyamabaga ze ko yarangije umushinga wa Alubumu ye ya kabiri yise Yago Life ugizwe n’indirimbo 18.

Vis à vis ya Yago Pon Dat yagaragaye kuri Alubumu izahatana muri Grammy Awards
Iyi Album igaragaza umuziki nk’ururumi rw’Isi yose
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE