Abavoka bagiye kujya bunganira abantu mu mategeko hakoreshejwe ikoranabuhanga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 12
Image

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwavuze ko rugiye gutangiza uburyo bwo kunganira abantu mu mategeko hifashishijwe ikoranabuhanga aho bizafasha abashaka ubufasha kudasiragira bajya kubashaka.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Me Nkundabarashi Moïse yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, mu gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda wa 2025/2026, aho yashimangiye ko iyo gahunda izatangira muri uwo mwaka.

Yagize ati: “Mu rwego rwo korohereza abatugana, turateganya gutangiza ikoranabuhanga, rizajya rituma abavoka babasha kubonana n’ababagana bidasabye ko baza ku rugaga.”

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangaje ko mu mwaka w’ubucamanza ushize wa 2024/2025, abavoka bunganiye mu mategeko Abanyarwanda batishoboye 5 376. Uwo musanzu ubarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 2 na miliyoni 688.

Yashimye Minisiteri y’Ubutabera ifasha abavoka bunganira abo batishoboye kugira ngo babone ubutabera bwuzuye.

Me Nkundabarashi yavuze ko urugaga ayoboye rwabashije kumvikanisha abavoka n’ababagana bari bafitanye ibibazo, aho 88 byakemutse muri ubwo buryo mu 2024/25.

Ubusanzwe Abavoka mu Rwanda bafite inshingano zo kugira inama, kunganira no guhagararira Abanyarwanda mu nkiko, hari n’ubwo bagira ishingano zo kugira inama Leta.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abavoka basaga 400 barimo abagabo n’abagore.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Nkundabarashi Moïse yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza abavoka bazatangira kunganira abantu hisunzwe ikoranabuhanga
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE