Hagaragajwe ko urubyiruko ari inkingi ya mwamba mu kwihaza mu biribwa kw’Afurika

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Abayobozi batandukanye bitabiriye Inama yiga ku guteza imbere ibiribwa muri Afurika, bagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare runini mu iterambere ry’ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika, rusabwa gufata iya mbere mu kubukora mu buryo buteye imbere by’umwihariko hakoreshwa ikoranabuhanga.

Babikomojeho mu nama ya mbere muri Afurika ihuje abayobozi b’inzego zitandukanye ari iz’abanyapolitiki, iza Leta, abashakashatsi, abayobozi b’urubyiruko bakora mu ruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi, baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika, cyane ko urubyiruko ruri ku isonga mu rugamba rwo guhaza Afurika ndetse bagasagurira n’indi migabane.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro nyafurika rishinzwe guteza imbere uruhererkane rw’ibiribwa (AFS), Amath Oathe Sene yavuze ko urubyiruko rufite uruhare mu guteza imbere ubuhinzi, bahanga udushya, ubuhinzi bugakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ati: “Iyi nama yihariye iduhurije hamwe itanga amahirwe, iradufasha gushyiraho gahunda y’Umugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubushobozi, ubushakashatsi, ubufatanye, imiyoborere, guhura tugashyiraho gahunda y’uburyo twajya duhererekanya ibyiza hagati yacu mu guteza imbere ubuhinzi.”

Yongeyeho ati: “Duhuye ngo tuvugurure kwiyemeza guhuriweho ngo urubyiruko rw’Afurika ruhindure ubuhinzi, bugane mu cyerekezo urubyiruko ruzaha urwo rwego, icyerekezo gituma umugabane wihaza mu biribwa. Guhitamo insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku rubyiruko iruhamagarira kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.”

Yavuze kandi ko baganiriye ku buryo urubyiruko rugira inshingano, ari mu bahinzi, mu bahanga udushya, mu bucuruzi kugira ngo urubyiruko n’abagore babone imirimo, kuko urubyiruko rufite imbaraga zo gukora, rukaba arii rwo moteri y’impinduka, ubuhinzi bukagaragara nka business, ikibazo ni ukugira ubufatanye n’ahandi hose ku Isi.

Icyumweru iyo nama izamara, ni inama y’ishoramari ku buryo ubuhinzi bugaragara nka business.

Perezida w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi (AGRA) Alice Ruhweza, yavuze ko iyo nama igamije kongera ingufu mu bikorwa bijyanye no kwihaza mu biribwa.

Yagize ati: “Turi hano ngo twongere imbaraga kandi twishimire ibyagezweho, twageze kuri byinshi aho abahinzi bato bakoresha kuhira mu buryo buciriritse, ariko ubuhinzi buteye imbere hakoreshwa tekiniki nshya zihangana n’amapfa, hamenywa amakuru ku isoko, abagore babonye akazi.

Urubyiruko n’abagore bakagira n’uruhare mu kunoza ubuhinzi banagira uruhare mu miyoborere no guhanga udushya. Urubyiruko n’imbaduko rujye mu buhinzi, rutegure ejo hazaza ku bazabaho mu bihe biri imbere n’Umugabane wa Afurika wihaze mu biribwa. “

Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti, “Urubyiruko rw’Afurika ruyoboye Ubufatanye,
Guhanga ibishya no gushyira mu bikorwa iterambere ry’Uruhererekane rw’Ubuhinzi
n’Ibiribwa.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE