RAB irashishikariza abahinzi ba Kirehe na Kayonza guhinga imyaka yera vuba

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 30, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kirashishikariza abahinzi bo mu Turere twa Kirehe na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba gutangira gutekereza uko bahinga imyaka yera vuba.

Dr Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe guteza imbere ubworozi muri RAB, asobanura ko bashingiye ku makuru y’iteganyagihe, hari uduce tuzatinda kugwamo imvura bityo ko abahinzi bo muri utwo duce bahinga ibijumba kuko byera vuba.

Yagize ati: “Aho tubona imvura izatangira itinze nko mu bice bya Kirehe ndetse na Kayonza, turabagira inama yo kudahita bashyiramo ibigori ahubwo batangire batekereze uburyo bahinga indi myaka yera vuba nk’ibijumba.”

Avuga ko aho baba baramaze gutera ibigori, bakoresha imborera nyinshi. Akomeza agira ati: “Muri rusange uko iki gihe cy’umuhindo twakibonye, birasaba ko tuzakoresha imborera nyinshi kurusha uko twari dusanzwe tubibakangurira.

Bahinge, bafate inyongeramusaruro, kandi bakoreshe imborera nyinshi kugira ngo tubashe kwihuta mu ihinga.”

RAB itangaza ko gutera imyaka byatangira mu kwezi kwa Nzeri ku itari 08, ihinga rikagera nibura mu gice kinini cy’igihugu ku itariki 22 Nzeri 2025.

Ati: “Ubutumwa dufitiye abahinzi, ni ukuvuga ngo reka tubanze tubone intabire ku misozi yose, tubone intabire bitarenze nibura hagati tariki 08-10 Nzeri.

Abahinzi bakomeze gufata inyongeramusaruro kubera y’uko imibare dufite kugeza ku wa Kane tariki 28, igaragaza ko nibura ¾ by’abahinzi bari bamaze kwiyandikisha muri Smart Nkunganire.”

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) gitangaje ibi mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyavuze ko imvura y’umuhindo izatangira kugwa hagati y’itariki 08 na 15 Nzeri 2025 mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Musanze, Burera na Nyamagabe, ibice by’amajyaruguru by’Uturere twa Rulindo na Gicumbi, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Ruhango, mu Turere twa Muhanga na Gakenke uretse uburasirazuba bwatwo ndetse no mu bice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Nyagatare.

Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, agira ati: “Hagati ya 15 na 22 Nzeri 2025 imvura izagwa mu Turere twa Gatsibo na Huye, uburasirazuba bw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, ibice byo hagati by’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Ruhango, ahasigaye mu Turere twa Nyagatare, Gicumbi na Rulindo ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza no mu Karere ka Kamonyi uretse igice cy’uburasirazuba.”

Kuva tariki 22 kugeza 29 Nzeri 2025 imvura izagwa mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Gisagara, Bugesera na Rwamagana, uburasirazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Kamonyi, mu bice byo hagati by’Akarere ka Kayonza no mu Karere ka Ngoma uretse igice cy’iburasirazuba.

Mu gihe kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 06 Ukwakira 2025 imvura izagwa mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’Akarere ka Ngoma ndetse n’amajyepfo y’Akarere ka Kayonza.

Meteo Rwanda igaragaza ko imvura iteganyijwe gucika mu kwezi ku Ukuboza hagati y’itariki 15 na 22 mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu burengerazuba bw’Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu Karere ka Nyamagabe no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi.

Mu gihe hagati ya 22 na 29 Ukuboza 2025 imvura izacika mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyaruguru.

Abahinzi bo mu Turere twa Kirehe na Kayonza, RAB yabagiriye inama yo guhinga imyaka yera vuba nk’ibijumba

Amafoto: Internet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 30, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE