Perezida Trump yambuye Kamala Harris abamucungiraga umutekano

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Urwego rwihariye rushinzwe Umutekano w’Abayobozi (Secret Service), kuva muri Nzeri rutazongera kurinda Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida w’icyo gihugu, banahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Harris yari yaremerewe n’amategeko gukomeza kurindwa amezi atandatu nyuma yo kuva ku mirimo ye muri Mutarama, ariko Perezida Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika mbere yo kuva ku butegetsi yari yarasinye iteka rimwemera kuzarindwa umwaka wose.

Gusa mu ibaruwa yabonywe na BBC yo ku wa 28 Kanama yagaragaje ko Perezida Trump yategetse ko imirimo y’uburinzi yose yahabwaga Kamala Harris yari yaremejwe mu iteka rya Joe Biden ihagarikwa kuva ku wa 01 Nzeri 2025.

Iyo myanzuro ifashwe habura igihe gito ngo Harris atangire ibikorwa byo kuzenguruka igihugu yamamaza igitabo cye yise ‘Iminsi 107’ (107 Days) cyibanda ku rugendo rwe rwo kwiyamamaza mu matora ya 2024, yarangiye atsinzwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza abazamurinda mu bihe bizaza ariko icyo cyemezo cya Trump cyarakaje bamwe mu bayobozi barimo na Guverineri wa California Gavin Newsom na Meya wa Los Angeles Karen Bass.

Kuva Trump yagaruka muri White House muri Mutarama, yahagaritse uko gucungirwa umutekano ku bantu benshi barimo abana ba Biden,umugabo wa Hariris, Doug Emhoff n’abana be, Mike Pompeo wahoze ari Umunyamabanga wa Amerika, John Bolton, wabaye Umujyanama mu by’Umutekano n’abandi bahoze mu myanya y’ubuyobozi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE