Perezida Chapo afite inyota yo kubona Abanyamozambike n’Abanyarwanda bakorana   

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, uri mu ruzinduko mu Rwanda yagaragaje inyota afite yo kubona abashoramari b’Abanyamozambike n’Abanyarwanda bashora imari hamwe.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025.

Inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, Perezida Chapo yavuze ko ishimangira ubushuti bukomeye hagati ya Mozambique n’u Rwanda ndetse ikaba n’ikimenyetso cy’ubushake bwo kubaka ejo hazaza h’iterambere rirambye n’udushya.

Yagize ati: “Nifuza kubona abashoramari b’Abanyamozambike n’Abanyarwanda bashora hamwe imari, bagasangira ubumenyi, bagatanga akazi binyuze mu korohereza uruhererekane rw’inganda mu Karere, bityo bikabyara inganda z’Afurika zifatanyije, zituma umugabane ubasha guhangana ku isoko no kwigira.”

Yavuze ibi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique, ku wa 27 Kanama 2025 zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), yagarutse ku kuvugurura amasezerano y’ubufatanye hagati ya RDB n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe Guteza Imbere Ishoramari n’Ibyoherezwa hanze, ko ngo agamije gushyiraho urwego ngiro rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “U Rwanda na Mozambique bifite inyungu nyinshi mu kwigira ku mikorere y’ubucuruzi bw’igihugu cy’inshuti. Ibihugu byombi biri mu nzira yo kubaka inzego z’ubucuruzi binyuze mu ishoramari mu by’inganda zikora ibikomoka ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi ndetse n’imari.”

Dusangiye ubunararibonye mu kubaka ibigo bihatana mu kongerera agaciro inganda zo mu Karere no mu gukurura ishoramari, bizatuma ibigo byacu bikura vuba kandi bihatane ku rwego rw’umugabane ndetse n’Isi yose muri rusange.

Jeanne Mubiligi, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yagaragaje ko abikorera mu Rwanda biteguye gufatanya na Mozambique, yongera gushimangira ubushake bwo kubaka ubufatanye bukomeye kandi bwungura impande zombi.

Yanakomoje ku mubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.

Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.

Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba naho zirabihasanga, zirabitsinsura.

Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.

Perezida wa Mozambique Daniel Francisco Chapo, yagaragaje inyota afite yo kubona abashoramari b’Abanyamozambique n’Abanyarwanda bashora imari hamwe
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB)
Jeanne Mubiligi, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yagaragaje ko abikorera mu Rwanda biteguye gufatanya na Mozambique
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE