Kompanyi y’ubuvuzi yatanze impapuro mpeshamwenda za miliyari 5 Frw 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

Kompanyi Africa Medical Supplier (AMS) ikwirakwiza ibikoresho bikenerwa mu rwego rw’ubuvuzi, yashyize ku isoko ry’imari imagabane impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa AMS bwatangaje ko izo mpapuro zishyizweho bwa mbere mu rwego rw’ubuvuzi zizamara imyaka 5, zikaba zarasabwe n’abashoramari benshi ku buryo, bagaragaje ko bazishaka zose.

Ni impapuro biteganyijwe ko uzazishyura azajya agira inyungu ya 13.25% ku mwaka, aho amafaranga azavamo azakoreshwa mu kongera ishoramari mu buvuzi.

Mu gutangiza iri koranabuhanga, ku wa 27 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) Rwabukumba Pierre Celestin, yavuze ko kuba iyo kompanyi yashyize izo mpapuro ku isoko ry’imari n’imigabane bigaragaza intambwe ishimishije yatewe mu rwego rw’ubukungu n’urw’ubuvuzi.

Yagize ati:  “Gushyira ku mugaragaro impapuro mpeshamwenda za AMS Plc ni igikorwa gikomeye cyane, kuko ari yo kompanyi ya mbere ikora mu rwego rw’ubuvuzi ibashije gukusanya amafaranga no kwandikwa ku rwego rwihariye rwa RSE.

 Ibi ni urugero rwiza rw’ibishoboka ku masosiyete mato n’aciriritse (SMEs) ndetse n’ayandi makompanyi agaragara muri iki gihe ku isoko ry’imari n’imigabane ryacu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’imigabane mu Rwanda (CMA) Thapelo Tsheole, na we yagize ati: “Igihe kompanyi ihisemo gukusanya amafaranga binyuze ku isoko ry’imari imigabane, ntiba ikurikiranye gusa amafaranga yo gukoresha; ahubwo iba inazamura isura yayo, ikiyubakira icyizere mu bantu.

Isoko ry’imari n’imigabane ritanga uburyo bwo kugaragara no kongera icyizere, ibyo byombi bigira uruhare mu gushimangira ubushobozi bwa kompanyi.”

Umuyobozi Mukuru wa AMS, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko ari ipaji nshya mu mateka ya AMS Plc, igice cy’udushya, icyizere n’icyerekezo cy’ubufatanye.

Ati: “Dushimira byimazeyo uburyo bwiza bwadufashije kugera kuri iyi ntambwe. Ibi ntabwo ari iherezo, ahubwo ni intangiriro. Ni ubutumwa bwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa bose kugira ngo dukomeze tugire uruhare rufatika mu iterambere rirambye.”

Africa Medical Supplier Plc (AMS) yashinzwe mu 2008 nk’isosiyete yihariye mu gutanga ibikoresho by’ubuvuzi intebe n’ibikoresho by’amavuriro, ibipimo byihuse byo gusuzuma indwara, ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe, ndetse n’imiti. 

AMS igamije kugira uruhare runini mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange-RSE) ryashinzwe ku wa 7 Ukwakira 2005 rifite intego yo gukora ibikorwa biteza imbere ukugurisha impapuro mpeshwamwenda. 

RSE ni urufatiro rw’ingenzi rw’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, rufasha mu gukusanya ishoramari ry’imbere mu gihugu n’iryo hanze yacyo kugira ngo rizamure iterambere rirambye ry’ubukungu.

Ubu rifite kompanyi 10 zanditswe, 5 zo mu Rwanda na 5 zituruka muri Kenya na Afurika y’Epfo, ndetse rinafite n’icyiciro cyihariye cy’imigabane y’igihe kirekire (fixed-income board) kirimo impapuro 85 za Leta na 5 z’amakompanyi y’abikorera.

Hamuritswe impapuro mpeshamwenda zo mu rwego rw’ubuvuzi za miliyari 5 Frw
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE