Perezida wa Mozambique Daniel Chapo arasura u Rwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama, Perezida mushya wa Mozambique Daniel Chapo ategerejwe i Kigali mu Rwanda, mu runzinduko rwe rwa mbere rw’akazi akoze nk’Umukuru w’Igihugu. 

Urwo ruzinduko rwabanjirijwe n’ibiganiro byo ku rwego rwa Minisitiri byaraye biyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane n’Akarere Gen. (Rtd) James Kabarebe, afatanyije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mozambique Amb. Maria Manuela dos Santos Lucas.

Urwo ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu n’ibiganiro byarubanjirije, bishimangira umuhate w’ibihugu byombi wo gukomeza kwimakaza umubano bifitanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu butwererane mu by’umutekano w’Akarere. 

Perezida Chapo asuye u Rwanda nyuma y’amezi agera ku 10 atorewe kuba Perezida wa Mozambique mu kwezi k’Ukwakira 2024, asimbuye Filipe Nyusi. 

Gusura u Rwanda bishingiye ku nama Perezida Chapo yagiranye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo bahuriraga mu Nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Addis Ababa muri Gashyantare uyu mwaka. 

Uretse gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu kwimakaza amahoro n’umutekano, uruzinduko rwa Perezida Chapo runitezweho kwagura ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari, no gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zaraye ziganiriweho n’intumwa z’ibihugu byombi. 

Ibiganiro byo ku rwego rwa ba Minisitiri byabaye ku Gicamunsi cyo ku wa Kabiri, byibanze ku gusuzumira hamwe umusaruro w’ubutwererane bukomeje hagati y’ibihugu byombi, binagaragaza inzego nshya zizafasha kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.

Umusingi ukomeye w’umubano w’u Rwanda na Mozambique ni ubufatanye mu by’umutekano bwatanze umusaruro ukomeye mu kwambura ibyihebe ibice byari byarigaruriye mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse n’abaturage bari barakuwe mu byabo n’umutekano muke bakaba baratahutse. 

Ubwo bufatanye bwatangijwe na Perezida wabanjirije Chapo, Filipe Nyusi, bwakomeje gushimangirwa na Guverinoma nshya kugeza n’uyu munsi. 

Ubwo bufatanye bwatangiye muri Nyakanga 2021 ubwo Guverinoma ya Mozambique yasabaga u Rwanda ubufasha bwo kubamururaho ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna cyangwa Ahlu Sunna Wal Jammah. 

Uwo mutwe w’iterabwoba wari umaze imyaka igera kuri ine wigaruriye igice kinini cy’Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, ariko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabirukanyemo  ahari ibirindiro mu gihe kitageze no ku kwezi. 

Ku ikibitiro, u Rwanda rwohereje abasirikare basaga 1000, ariko nyuma yo kwirukana ibyihebe mu birindiro byabyo hakurikiyeho gahunda yo kubakurikira no mu bundi bwihisho bwose. 

Nyuma yo kwemeza ko ibisigisigi by’ibyihebe bitakiri ikibazo cy’umutekano gikomeye ku baturage, abasaga ibihumbi 800 bari barataye kbyabo batangiye gutahuka ndetse n’ibikorwa bu’iterambere birasubukurwa. 

Kugeza uyu munsi, Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zikomeje gufatanya mu guhandura udusigisigi tw’iterabwoba n’ibisa na ryo byose, mu rwego rwo guharanira amahoro arambye. 

Imbaraga z’umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi ziherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen Cristóvão Artur Chume wayoboye itsinda itsinda rya Gisirikare mu ruzinduko rw’iminsi itatu. 

Minisitiri Maj. Gen. Cristóvão yakomoje ku musanzu w’u Rwanda ku iterambere rya Mozambique ubwo basuraga ibirindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025. 

Perezida Daniel Chapo ategerejwe mu Rwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE