Iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye – Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko iyo u Rwanda rusabwa imfashanyo yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iba yararutanzwe.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zitari muri Kongo kandi ko zitakora ibivugwa n’abanyamakuru ndetse n’Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW).
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama, ubwo yagezaga ubutumwa ku basirikare, Abapolisi n’Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) barenga 6 000 basoje amasomo baherwaga mu kigo cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ibice bigenzurwa n’Umutwe wa M23, ababigenda bavuga ko ibintu bimeze neza mu Mujyi wa Goma, Rutshuru, Bukavu no mu nkengero z’aho hose.
Perezida Kagame avuga ko abagerayo bavuga ko ubuzima bumeze neza kurusha uko bwari bumeza mbere y’uko hagenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.
Yagize ati: “Ariko ntabwo ari ko buri wese abibona, ntabwo bivuze ko atari byo ahubwo nimujya gukurikirana mukareba neza, abanyamakuru, ibihugu byo hanze batangira kwerekana ko ibibazo ari M23 n’u Rwanda na RDF.”
Akomeza avuga ko ingabo z’u Rwanda zibaye ziri muri Kongo zitakora ibyo bavuga k’u Rwanda.
Ati: “U Rwanda ntirujya rushoza intambara keretse uyirushojeho kandi ni ryo hame, ni wo muco w’u Rwanda na RDF.”
Akomeza agira ati: “Ahubwo twitabira no gufasha abandi badafite umutekano. Iyo babishatse bakadusaba ko twagira uko dufatanya na bo tukabatera inkunga, dukorana na bo kugira ngo na bo bakemure ibibazo byabo.”
Yavuze ko ibyo bikorwa muri Mozambique, Centrafrique na Sudani y’Epfo.
Akomeza agira ati: “Na bariya bo mu Burasirazuba bwa Kongo iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye, usibye kutuzanaho ibibazo badutera, batubwira ko ari twe tubibatera ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose byari intego yacu igihe cyose.”
U Rwanda ruzakomeza gufasha, gufatanya n’ababishaka ndetse n’ababirusabye kuko aho rwagiye rujya ni ab’icyo gihugu babirusabaga.
Perezida Kagame yavuze ati: “Ntabwo turi abacanshuro, dukora ibintu bizima byubaka, dukorana n’abandi babishaka. Ntabwo rero igisirikare cyacu ari igicanshuro, ni igisirikare cy’u Rwanda kirinda u Rwanda undi wagisaba gufatanya bakirinda na bo, tuba twiteguye.”
Yibukije ko hari abantu bamwe n’abacanshuro banyuze mu Rwanda bagaherekezwa, bagasezerwaho neza ngo batahe iwabo amahoro, ko ibyo byakozwe na RDF.
Ati: “Iyo RDF iba inyicanyi iba yarabishe kare, hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo ni yo ikora ibintu byose bibi muri Kongo, yabihera he?
Kandi bakabikora ku buryo ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari Guverinoma iriho ubu ya Kongo, ibyo ikora, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese byatumye n’impunzi zivayo zikaza hano, abandi bakicwa, n’uyu munsi abantu barakicwa, ibyo ntabwo bajya babivuga.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba ibibazo byose biba muri RDC bishyirwa ku Rwanda, bikwiye gutuma buri munyarwanda wese agira umutima ukomeye, ntarambirwe ndetse akiga gukora ibintu byinshi kandi bikarenga amikoro igihugu gifite.
Ashimangira ko igisirikare cy’u Rwanda gifite aho gikomoka mu nzira yose yo kubaka igihugu, kugeza uyu munsi.
Ati: “RDF ntibikora yonyine, ibikorana n’inzego zindi, ikorana n’Abanyarwanda.”
Yakomoje kuri HRW
Perezida Paul Kagame yerekana ko ibigo bya HRW bifata Abanyarwanda nk’abadakwiye uburenganzira mu gihe amateka yabo abereka ko ari bo babukeneye kurusha abandi.
Yavuze ko intambara zitandukanye nk’iz’amasasu, izo kwita umuntu icyo atari cyo, kumwitirira icyo atakoze bityo bagahora ku rugamba rwo guharabika u Rwanda.
Yabwiye inzego z’umutekano bagera ku 6 000 ko urwo rugamba rusa nk’aho ari rwo rugezweho ariko ko narwo zirufitiye intwaro bityo ko na zo zarurwana.
Akomeza avuga ati: “Aho tuzajya gushoza intambara mu kindi gihugu, nibabibarega bazaba bari mu kuri kandi nta mpamvu bikwiriye kuba.
Ntabwo turi bagashoza ntambara ariko kuba ba karwana ntambara byo turi byo, biterwa n’aho tuyirwanira n’uko yaje n’ibitureba muri iyo ntambara.”
Umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ibi mu gihe mu cyumweru gishize HRW yasohoye raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bw’abantu 140 muri RDC.
Ni ibintu ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye, buvuga ko ari ibinyoma.



