Satellite ireba RDF ntimenye FARDC, FDLR, Wazalendo? Amb. Mutaboba

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image

Inararibonye muri Dipolomasi, Amb Mutaboba Joseph, yanenze ibihugu bivuga ko byabonye abasirikare b’u Rwanda bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikoresheje ibyogajuru, yibaza impamvu byabonye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ntibimenye FARDC, FDLR na Wazalendo abo ari bo.

Amb. Mutaboba agaragaza ko raporo y’Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda kuba inyuma y’ubwicanyi bwakozwe na AFC/M23, yuzuyemo uburyarya.

Ni ingingo yagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri RTV ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 24, aho cyibanze ku myitwarire ya Loni mu kibazo cyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Amashusho cyangwa amafoto avugwa n’imiryango mpuzamahanga yafashwe n’ibyogajuru, Amb Mutaboba avuga ko ibyo byogajuru ari ibyo kwibazwaho uko bibona RDF ifite imbunda ariko yabona FARDC, FDLR na Wazalendo ntimenye abo ari bo.

Agira ati: “Satelite yabo ireba abasirikare bagiye ngo bafite imbunda, bakamenya ko ari RDF, iyo satellite yareba abasirikare ba FARDC ntimenye abo aribo, yareba FDLR ntibamenye abo ari bo, bareba Wazalendo ntibamenye abo ari bo ariko bakamenya ngo bariya ni RDF.”

Akomeza agira ati: “Hanyuma bakakubwira ko hapfuye abantu 319 bakavuga ubwoko bwabo kuko ibyo na byo biri mu byo bagomba gukora.

Niba bavuze ubwoko, ubwo basubiye muri ya mitekerereze ya gikoloni ya kera y’amoko y’abakoloni bashaka kugira ngo bazure bya bindi bya kera.”

Amb. Mutaboba avuga ko kuba izi raporo zisohoka ubu, bituruka ku majwi y’Ububiligi, RDC no gushaka guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ati: “Ayo mayeri ni indirimbo ishaje, si ubwa mbere bije, si ubwa kabiri, si ubwa gatatu, si n’ubwa nyuma bizaza, bazabikoresha kuko babonye ko bikora.”

Imiryango mpuzamahanga ifite uko ivugana n’ibihugu bigatuma hasohoka raporo zanduza isura y’u Rwanda cyangwa n’ikindi gihugu.

Yavuze ati: “Iyo bashaka gutera ibyondo umuntu cyangwa igihugu biraborohera kuko bafite ukuntu bumvikana hagati yabo n’imiryango, bamara kwemeza raporo ikajya muri bwa buryo bw’igihugu nka HRW iyo yamaze kubyumvikana na Amnesty International baragenda bakabicisha muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, raporo bahita bayigira iyabo.”

Avuga ko ufashe raporo za HRW zivuga ku Rwanda kuva mu 1994 kugeza uyu munsi, nta kuntu wabisimbuka ngo uvuge ngo hari undi muntu wabigizemo uruhare. Ati: “HRW ni yo ibiri inyuma.”

Akomeza avuga ati: “Iyo bamaze kubitanga, Leta iyo raporo ikayigira iyayo, uko umwaka ushize bajya muri ya raporo bakareba utundi bongeramo. Urebye raporo ya 1994 n’iya 2025 usanga zanditse kimwe.”

Dr. Alphonse Murefu, umunyamategeko, avuga ko imyitwarire ya Loni mu kibazo cy’Akarere k’Ibiyaga Bigari bigaragarira mu gihe cy’ubukoloni.

Icyo gihe ngo u Bubiligi bwari bufite inshingano zo kurinda uburenganzira bw’Abanyarwanda ariko ntibyakorwa.

Ati: “Urebye uruhare rw’Ababiligi mu Rwanda icyo gihe cya 1959 bakoresha ingabo bakuraga muri Congo kuza kumenesha Abatutsi mu 1959, Loni ntigire icyo ikora, abantu bakamara imyaka irenga 30 mu buhungiro nta kibazo yabashije gukemura kijyanye n’uburenganzira bwabo, kugeza mu 1994 aho MINUAR yavanywe mu Rwanda igihe Jenoside yarimo ikorwa.

Ukaza kohereza ubutumwa bwa Zone Turquoise na cyo cyari icyemezo cya Loni, ubwo MONUSCO yari MONUC zimwe mu nshingano zayo kwari ukurwanya umutwe wa FDLR, kugeza n’uyu munsi bakaba bakorana.

Hari ibimenyetso bigaragaza ko bajya bakorana ndetse n’igisirikare cya Leta ya Kongo, ibi byose birakwereka ko Umunyarwanda atakabaye atungurwa n’imikorere itari myiza ya Loni.”

Ashimangira ko u Rwanda rugomba kubana na Loni kuko ni kimwe mu bihugu banyamuryango bigize Loni.

Dr. Murefu avuga ko inshuro nyinshi hagiye hageragezwa gushaka kurandura FDLR mu Burasirazuba bwa Congo ariko imiryango mpuzamahanga, ikora ubutabazi na Loni ntabwo bagiye babishyigikira.

Ati: “Bavuga y’uko FDLR yivanze n’abaturage cyane ku buryo kugira ngo uyirwanye hababariramo abaturage b’abasivili.”

Anenga raporo zisohoka zishinja u Rwanda ko abazikora baba batageze ahabereye ibyo iyo muryango igaragaza ahubwo bakavuga ko amashusho n’amafoto byagaragajwe babihawe n’abandi kandi ko batashoboye kuyagenzura.

Icyakoze u Rwanda rwongeye gushimangira ko Umuryango HRW umaze igihe ushinja u Rwanda ibinyoma.

Tariki 22 Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko ibirego by’iyo muryango bidafite inshingiro.

Ibikubiye mu Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bigaragaza ko uyu muryango watangaje ibintu nta bimenyetso ufite bihagije ku bwicanyi rwashinjwe.

Rwagaragaje ko ibyo birego bije mu gihe RDC na AFC/M23 bihanganye byitegura gusubira mu biganiro ndetse hari gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.

U Rwanda rwashimangiye ko rukomeje guharanira amahoro, umutekano n’iterambere rirambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, harimo n’ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no gushyigikira inzira y’ibiganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar hagati ya RDC n’umutwe wa M23.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE