U Rwanda rwaburiye Loni ko RDC yayitura mu mutego w’ingengabitekerezo y’amacakubiri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 10
Image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Martin Ngonga yamaganye ibirego bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, urwanira mu Burasirazuba bwa Congo (RDC) avuga ko nta shingiro bifite, kandi ko Loni nidashishoza ishobora kuzagwa mu mutego w’ingengabitekerezo y’amacakubiri ikomeje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa RDC.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025, mu Nama y’Akanama ka Loni kigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Yamaganye Raporo za Loni zishinja u Rwanda gukora na M23 ndetse n’ubwicanyi buvugwa bwakorewe abasivili muri Teritwari ya Fizi yo mu Burasizuba bwa Congo.

Yashimangiye ko izo Raporo za Loni nta shingiro zifite kuko zidatanga ibimenyetso bifatika, aho babogamiye ku ruhande rumwe.

Yagize ati: “Iyo Raporo igaragaza ko ifite amakuru y’iperereza yabonetse ku cyogajuru (Satellite) no kuri telefoni, ese kugenzura ubwoko bw’abantu na byo byakozwe n’icyo cyogajuru.

Iyi nama ishobora kugwa mu mutego, w’ingengabitekerezo y’amacakubiri iri mu Burasirazuba bwa RDC.”

Amb. Ngonga yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira Raporo zakorwa mu buryo butabogamye kugira ngo amakuru y’ibyabaye muri ubwo bwicanyi ashyirwe ahagaragara.

Iyo ntumwa y’u Rwanda yabajije Loni impamvu usanga hari imvugo ikoreshwa n’abitabiriye inama zayo, ngo ‘umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda’, ariko ntibakoreshe ‘umutwe wa FDLR ushyigikiwe na RDC’.

Ati: “Ese ni ukubura ibimenyetso ko FDLR ikorana na RDC, ndabizi muhitamo imvugo mukoresha mu kazi kanyu, ariko nta mirongo migari yo kwemeranya ijambo. Ese mwaba mwarabuze ibimenyetso, no muri raporo zanyu, ko Leta ya Kinshasa ikorana na FDLR, kubera iki mutabivuga uko biri?”

Amb. Ngonga yibukije Loni ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo amasezerano yagizwemo uruhare n’impande zitandukanye yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “U Rwanda rwongeye kwibutsa ko rushyigikiye ubushake bwo kugarura amahoro buriho, cyane cyane amasezerano ya Washington n’aya Doha. Kubona amahoro arambye bisaba kwiyemeza no kugira ubushake ku mpande zombie.”

Yumvikanishije ko u Rwanda rushimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar byagize uruhare rufatika kugira ngo ayo masezerano abe ageze aho atanga icyizere cy’amahoro arambye mu Burasizuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Amb. Ngonga yibukije ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagira amahoro ari ingenzi ku Rwanda kuko bituma na rwo rutekana.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025, nabwo Guverinoma y’u Rwanda yamaganye Raporo ya Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n’Ihuriro rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO) bashinje Ingabo z’u Rwanda gufatanya na M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bw’abasivile muri Teritwari ya Binza muri Rutshuru.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) yavuze ko ibyo birego bidafite inshingiro n’igihamya ndetse ko uyu muryango ubwawo watangaje ko nta bimenyetso ufite bihagije kuri ubwo bwicanyi.

Iyo Minisiteri yakomeje ivuga ko ibirego bikomeje bya HCR nk’ibyo bya UNJHRO na DHCHR bidafite ishingiro kandi nta bimenyetso.

MINAFFET yibukije ko HCR yiyemereye ko ubwayo itigeze ibasha kugenzura iby’ubwo bwicanyi bwakorewe abasivili b’Abahutu muri icyo gihe kigera ku by’umweru bibiri.”

Yerakanye ko ibyo birego bidasobanutse bishobora kubangamira inzira y’amahoro mu Karere aho kuba igisubizo.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko Umuryango wa HRW umaze igihe ushinja u Rwanda ibinyoma rugaragaza ko ibyo birego bije mu gihe RDC na AFC/M23 bihanganye byitegura gusubira mu biganiro ndetse hari gushyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE