Byinshi ku mushinga w’u Rwanda wo gukuba 2 abagenzi ba RwandAir

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) irateganya gukuba inshuro zisaga ebyiri umubare w’abagenzi bayo, ukava kuri miliyoni 1 yatwaraga mu mwaka wa 2023/24 bakazagera kuri miliyoni zirenga 2,1 mu mwaka wa 2028/29.

Ni gahunda ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko izashoboka ibinyujije mu kongera indege nshya, kongera ibyerekezo byazo, no gushimangira ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

Iyi ntego ikomeye iri muri gahunda y’Igihugu y’Ingamba zigamije guteza imbere urwego rw’ubwikorezi y’imyaka itanu (2024-2029), aho ubwo mu kirere bwashyizwe mu by’ingenzi bishobora guteza imbere Igihugu.

Nk’uko byagenze ku Isi hose mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir yagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Umubare w’abagenzi bagenda n’indege buri mwaka, waragabanyutse uva kuri miliyoni 1.15 wariho mbere y’icyo cyorezo (mu 2019), ugera ku bantu 316 858 mu 2020/21.

Iyo kompanyi yongeye kuzahuka, aho mu mwaka wa 2023/24 yatwaye abagenzi barenga gato miliyoni 1.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwemeza ko ishyigikiye ubwikorezi bwo mu kirere ibinyujije mu masezerano y’ubufatanye n’ibindi bihugu (BASAs) no mu gushora imari mu kubaka ibibuga by’indege bifite ubushobozi buhanitse, harimo n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Fouad Caunhye, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri RwandAir, yagaragaje inzira iyi kompanyi izanyuramo kugira ngo igerere ku ntego zayo za 2029.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego, dushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere irimo iby’ingenzi birimo kwagura no kuvugurura indege.”

RwandAir ikomeje umushinga wo gukuba kabiri abagenzi itwara

Yakomeje ati: “Tugamije kongera indege zacu zikava kuri 14 dufite ubu, zikagera nibura kuri 21 mu 2029. Ibi bizajyana no kugura indege nshya nka Airbus A330 izakoreshwa mu gukora ingendo ndende, Boeing B737-800 ku ngendo zo mu karere no muri Afurika yo hagati, ndetse na Bombardier Q400 ku ngendo ngufi zo mu gihugu imbere.”

Fouad Caunhye yakomeje avuga ko kwagura aho indege zerekeza, bishingiye ku byerekezo RwandAir isanzwe ifite no kongeramo ibindi bishya, cyane cyane muri Afurika.

Ati: “Ku ngendo ndende, turimo kongera inshuro z’indege zikora zigana i Londres na Dubai, ndetse turimo gutekereza kongera gusubukura ingendo za Guangzhou.

Ikindi kandi, dufite gahunda yo guhindura Kigali ihuriro rikomeye mu karere, cyane cyane ubwo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri i Bugesera kizaba cyatangiye gukora.”

RwandAir ikomeje gushimangira ubufatanye na Qatar Airways kugira ngo izagure umuhora w’ingendo, no kongera amasezerano yo gusangira nomero z’ubucuruzi.

Fouad Caunhye ati: “Turimo kubaka ubufatanye n’izindi kompanyi z’indege zo muri Afurika kugira ngo twagure aho tugera, kandi turimo gukora ku bijyanye no guhuza gahunda zo guhemba abakiriya bacu b’ibihe byose.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu, kwagura aho indege zerekeza bitaratera imbere cyane bitewe ahanini n’uko hari ikibazo cyo kubura ubushobozi na zimwe mu ndege zari zaravuye mu kazi kubera ibibazo bya tekiniki.

Icyakora Fouad Caunhye avuga ko inkuru nziza ari uko izo ndege zigiye gusubira mu kazi mu minsi mike iri imbere.

Ati: “Tunitegura kongera mu itsinda ryacu indege eshatu nshya (ebyiri za B737-800s n’imwe ya A330-200). Izi ndege zizaduha umutekano n’ubushobozi bwo gusubukura gahunda yo kwagura aho tugera.”

Yakomeje agira ati: “Twagize imbogamizi mu mikorere bitewe n’ibibazo by’ubushobozi navuze. Icyihutirwa kuri ubu ni uguhuza no kunoza imikorere ku byerekezo dusanzwe dufite.

Indege nshya zigiye kuza zizadufasha kunoza gahunda z’ingendo no kongera ubushobozi bwo kwizerwa, bikazaduha urufatiro rukomeye rwo kongera ibyerekezo bishya.”

Avuga ko kwagura ibikorwa bya RwandAir muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, ari umushinga ukomeye kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ahamya ko uwo mushinga ujyanye no kongera indege nshya mu zari zisanzweho kugira ngo u Rwanda rukomeze ibikorwa kandi rwitegure kongera ibyerekezo mu bihe biri imbere. 

Icyakora yavuze ko kugeza ubu, amafaranga nyirizina yagenewe izo mpinduka ntaratangazwa ku mugaragaro.

Fouad Caunhye yagize ati: “Kwagura ibikorwa muri uyu mwaka ni intambwe ya mbere ikomeye iganisha ku ntego ndende ziri muri iyo gahunda. Kongera indege nshya no gukomeza ibikorwa mu 2025/26 bizatwubakira ubushobozi bw’ingenzi buzadufasha kuzamura umubare w’abagenzi n’aho tugera mu myaka itanu iri imbere.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE