Inteko y’Umuco ikomeje uburezi burinda abana ingeso mbi mu biruhuko 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, abana bakomeje guhabwa inyigisho zishamikiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo imbyino, imikino n’imirimo gakondo n’ibindi byitezweho kubarinda ubuzererezi n’uburara muri iki gihe cy’ibiruhuko.

Ni gahunda bafashwamo n’abahanga mu mateka n’umuco nyarwanda boherejwe n’Inteko y’Umuco, yatangiye muri Nyakanga 2025 ubwo abanyeshuri bari batangiye ibiruhuko.

Abana bitabira iyo gahunda ni abafite imyaka kuva kuri 6 kugeza kuri 13, kugira ngo bakure bazi umuco nyarwanda kandi bibafashe gufunguka mu bwonko no gusabana n’abandi.

Ibyo bikorwa birimo kubera ku ngoro ndangamurage yo Kwigira, Ingoro ndangamurage y’Abami mu Rukari zombi ziherereye mu Karere ka Nyanza, iy’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye no ku ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kwa Habyarimana. 

Karangwa Jerome, Umuyobozi Mukuru w’Ingoro y’Amateka n’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye, yavuze ko iyo gahunda igamije gufasha abana kwirinda ingeso mbi ubusanzwe bigira mu gihe cy’ibiruhuko baba badahugiye mu masomo.

Yagize ati: “Niba bari mu biruhuko turabarinda kurangarira muri za filimi n’ibindi bibarangaza byo mu muhanda. Baraza tukabigisha ibibagirira akamaro mu gihe kirambye. Ni ukugira ngo ejo hazaza bazabe ari bo barinzi b’umuco.”

Abo bana bigishwa imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende, gukirana, ibifasha kugira ngo bamenye uko Abanyarwanda bo hambere babagaho.

Karangwa ati: “Tubigisha n’imirimo gakondo, ntiwaba uri umukobwa utazi uruhindu, utazi gutandukanya agaseke n’inkangara, ibyo baba bagomba kubimenya.”

Bigishwa kandi imyuga uko bashobora gukora urunigi, gukoresha intoki babumba ku buryo bamenya kubumba ibikoresho bitandukanye bakamenya n’ibindi bavumbura mu buzima bwabo.

Karangwa akomeza agira ati: “Tuba dukanguye ubwonko bw’umwana ku buryo n’iyo yavumbura robo (robot) runaka bikaba biturutse kuri ibyo twamwigishije.”

Ni gahunda abana bishimiye kuko babashije gusura izo ngoro z’umurage bari bafite amatsiko kandi bahigiye na byinshi byakorwaga n’Abanyarwanda bo hambere.

Yongeyeho ko muri izo nyigisho bigishwa kunoza imivugire y’Ikinyarwanda, harimo kubatoza gusakuza, imivugo n’ibindi.

Berwa Jella, umwe mu bana bitabiriye yabwiye Imvaho Nshya ko kuza kwiga umuco gakondo byatumye amenya uko i Nyanza mu rukari hameze kandi yari ahafitiye amatsiko.  

Yagize ati: “Nabonye inyambo, mbona aho umwami yakiriraga abantu. Twabonye aho umwami yabaga yahaye umuntu igihano hari inkingi yafatago bagahita bamubabarira.”

Umutesi Lidivine na we yari afite amatsiko yo kumenya inyambo no kubyina. Ati: “Ubu narabimenye, batwigishije gukaraga no gutemba (uburyo bwo kubyina gakondo).”

Ababyeyi na bo bavuga ko iyo gahunda ari ingenzi mu buzima bw’abana babo kuko ibatoza ikinyabupfura.

Uwizeye Alphonsine ufite umwana, wigira ku ngoro y’umurage i Nyanza, yagize ati: “Ubu abana baza hano batandukanye n’abandi batahaza kuko usanga bafite ikinyabupfura bagera mu rugo ukabona barubaha kuko ni byo batozwa.”

Umubyeyi Manzi Emmanuel ufite umwana wigira umuco n’amateka ku ngoro y’Amateka n’imibereho by’Abanyarwanda mu Karere ka Huye, yavuze ko kwisha umuco gakondo abo bana, bizatuma bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Aba bana bacu barashoboye kandi barashobotse kuko ibi Igihugu kibatoza bizatuma bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza”.

Aho ku Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, abo bana bahabwa n’amasomo y’ibanze na Polisi y’u Rwanda y’uko bakwirinda inkongi mu ngo no kubana neza n’abandi 

Ni mu gihe ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Abana (NCDA) na cyo kibaha inyigisho zijyanye no kumenya imirire myiza ibarinda igwingira no kubatoza kugira isuku.

Ni gahunda yitabirwa n’abana baturiye ingoro z’umurange, bikaba biteganyijwe ko izakomeza gutangwa mu mashuri mu gihe abana baza batangiye kwiga.

Iyo gahunda yatangiye mu mwaka 2023 yitabirwa n’abana 112, mu mwaka wa 2024 yitabirwa n’abana 213, mu gihe uyu mwaka yitabiriwe n’abasaga 500.

Bitaganyijwe ko uyu mwaka iyo gahunda izasozwa n’Umuganura w’Abana uteganyijwe tariki ya 29 Kanama 2025, aho abana bazereka ababyeyi babo ibyo bazaba bamaze igihe bigishwa.

Manzi Emmanuel ni umwe mu babyeyi bafite abana, bigishwa umuco n’amateka by’u Rwanda mu Ngoro Ndangamurage ya Huye
Abana batozwa kubyina imbyino gakondo
Bigishwa imirimo gakondo irimo ububoshyi, kubumba n’iyindi
Abana b’abakobwa bigishijwe imyitwarire y’umwari w’Umunyarwandakazi n’imirimo yakoraga
Abana batozwa kuvuza ingoma, bikaba bifite ibisobanuro bikomeye mu mateka y’u Rwanda
Abana batojwe kugira ikinyabupfura bo kubaha aho bari hose
Karangwa Jerome Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye yashimangiye ko kwigisha abana umuco gakondo bibarinda ubuzererezi mu biruhuko
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE