Musanze: Biteze agatubutse ku Kwita Izina byaherukaga mu 2023

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze, barimbanyije imyiteguro igamije kubyaza umusaruro ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi byaherukaga mu myaka ibiri ishize.
Uwo muhango ngarukamwaka umaze imyaka 20 ukorwa kuva mu 2005, uteganyijwe kuba ku wa 5 Nzeri 2025, aho abaturage n’abayobozi bakomeje inyiteguro yo kwakira abashyitsi bazaturuka mu bice bitandukanye ku Isi.
Uyu mwaka biteganyijwe ko hazitwa abana b’ingagi 40 barimo n’abavutse mu mwaka ushize wa 2024.
.Abashyitsi bagera ku barenga ibihumbi 20 baturutse mu Rwanda no mu mahanga ni bo bategerejwe kwitabira, barimo abakerarugendo, abashoramari, abahanzi n’abanyamakuru.
Abaturage, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bavuga ko biteze kungukira cyane muri uyu munsi udasanzwe wimakaza ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Abanyabukorikori bo mu Mujyi wa Musanze bavuga ko biteguye kumurika ibihangano byabo byiganjemo ibikoresho by’ubugeni, imyambaro gakondo n’ibikoresho bigaragaza umuco nyarwanda.
Murekatete Alphonsine, umwe mu banyabukorikori bo mu murenge wa Kinigi, yagize ati: “Kwita Izina ni amahirwe adasanzwe. Abashyitsi baturutse hirya no hino bazatuma ibihangano byacu bigira agaciro kanini kandi tubone isoko rishya, kuko abazungu bakunda imitako yacu dukora hano mu Rwanda.”
Abacuruzi na bo bavuga ko biteze byinshi ku rujya n’uruza ruzaba ruri mu Mujyi wa Musanze guhera ku mugoroba wo ku wa 4 Nzeri.
Hakizimana Jean Damascène, ufite akabari na resitora, yagize ati: “Turimo kwitegura cyane, dusukura aho dukorera aho barira, mu bikoni ndetse twakoze n’igenamigambi y’ibyo tuzategura bikunzwe n’abantu benshi harimo ibiribwa n’ibinyobwa. Abafite amaduka na bo bari mu myiteguro kuko tuzi ko abashyitsi bazaba benshi, muri uyu mujyi. Uyu munsi ni isoko ridusanga aho turi.”
Abafite za Hoteli n’amavumbi na bo bavuga ko bakomeje gutegura gahunda yihariye yo kwakira abashyitsi bazaba babaye benshi kandi ngo hari abatangiye gufata ibyumba.
Umwe mu bashinzwe kwakira abashyitsi muri imwe muri hoteli zikomeye i Musanze, yagize ati: “Abakozi bacu bahawe amahugurwa mashya yo kunoza serivisi. Turashaka ko abashyitsi bazagenda bishimira uburyo Musanze yakiriye neza abashyitsi.”
Yakomeje ahamya ko ibyumba biri hejuru ya 60% nyamaze gufatwa n’abakiriya b’imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga.
Barishimira n’umusaruro w’amadovize yinjizwa n’ingagi
Buri mwaka, 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bw’ingagi asubizwa abaturage baturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Aya mafaranga amaze kubaka amashuri, amavuriro, amazi meza ndetse no gufasha abaturage mu mishinga y’iterambere.
Mu kazi kahanzwe kubera ingagi harimo ak’abarinzi b’ishyamba, abayobozi b’amatsinda y’abakerarugendo, abatanga serivisi mu mahoteli no mu bukorikori.
Umwe mu baturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagize ati: “Ubu dufite amashuri n’amavuriro byubatswe n’amafaranga ava mu bukerarugendo. Turabizi neza ko ingagi ari umutungo wacu twese.”
Mu Kwita Izina nshuro ya 20, agashya kitezwe ni uko abantu bose bamaze guhabwa icyubahiro cyo kwita amazina abana b’ingagi kuva uyu muhango watangira bazaba bahari.
Ni igikorwa cyitezweho gusigasira amateka no kugaragaza aho ubukerarugendo bw’uRwanda bwavuye n’aho bugeze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimangiye ko uyu muhango ari amahirwe atagereranywa ku baturage n’abikorera mu Karere kose.
Yagize ati: “Twifuza ko abaturage bose bazakira abashyitsi mu buryo buboneye. Abo mu mahoteli, abacuruzi, abategura amafunguro n’abandi bose bagomba gushyira imbere isuku, ubuhanga n’ubupfura. Serivisi inoze ni yo izatuma Musanze ikomeza kuba indorerwamo y’ubukerarugendo bw’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwishimira kuba inyungu iva mu bukerarugendo ikomeza gusaranganywa mu baturage bakarushaho gutera intambwe mu iterambere.
Raporo yo mu mwaka wa 2024 y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ivuga ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda amadorali y’Amerika agera kuri miliyoni 647, bigaragaza izamuka rya 4,3% ugereranije n’umwaka wa 2023 bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro ukomoka ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi.



