Igitaramo cya ‘Music in space’ cyasubitswe

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Igitaramo cya ‘Music in space’ cyari gitegerejwe na benshi mu mpera z’iki cyumweru cyasubitswe ku mpamvu z’uburwayi bwa Bjorn Vido nyir’uwo mushinga.

Ni igitaramo cyari gitegerejwemo abahanzi batandukanye b’abanyamahanga barimo Boohle (Afurika y’Epfo), Bjorn Vido (Denmark), Touchline (Afurika y’Epfo), Bizizi & Kaygee (Afurika y’Epfo), Vampino (Uganda), Sir Trill (Afurika y’Epfo), DJ Crazzy Mind, STU (Afurika y’Epfo), ndetse na Sir Kisoro (Uganda), bagomba gufatanya n’abarimo Bushali, Ariel Wayz, Kenny Sol, Dj Brianne na The Ben bo mu Rwanda.

Ni bimwe mu bikubiye mu itangazo abashinzwe gutegura icyo gitaramo bashyize ahagragara kuri uyu wa 21 Knama 2025, bagaragaza ko bitewe n’uburwayi bwa nyiri umushinga wacyo urembye akaba ari mu bitaro.

Umuyobozi wa Kompanyi ya Kigali Protocol yafashaga abategura icyo gitaramo Josue Umukundwa, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo gitaramo cyahagaritswe bitewe nuko nyiracyo arwaye kandi abaganga bagaragaje ko agifite igihe mu bitaro.

Yagize ati: “Ntabwo twakomeza gutegura iki gitaramo nyiracyo arwaye, abaganga basabye ko amara mu bitaro icyumweru namara gukira ni bwo tuzareba uko twafata amatariki mashya, twamaze no kubimenyesha abahanzi.”

Ni igitaramo Bjorn Vido yari yatangaje ko cyateguwe mu rwego rwo guhuza umuco w’umuziki wo ku migabane itandukanye, binyuze mu mikoreshereze y’ubuhanzi bugezweho, injyana zitandukanye n’imyidagaduro ifite ireme, hakazanatangirwamo ubutumwa bwo gutunganya ikirere kugira ngo abantu babashe kwirinda ibyagihumanya.

Abateguye iki gitaramo bavuga gukomeza icyo gitaramo bigoye kuko Bjorn Vido ari we ufite uruhare runini rw’uko kigomba kugenda cyane ko ari we watangije uwo mushinga wa ‘Music in space’.

Byari biteganyijwe ko icyo gitaramo cyari kuba tariki 23 Kanama 2025, muri parikingi ya Camp Kigali, Bjorn Vido yaturutse Danemark aje gukorera igitaramo mu Rwanda kubera politike yarwo yo kubungabunga ibidukikije.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 21, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE