Umuramyi Sano Olivier agiye gukora ubukwe

Umuramyi Sano Olivier yatangaje itariki y’ubukwe bwe n’umukunzi we Irene agaragaza ko imwe mu mihango yabwo yarangiye harimo no gusezerana imbere y’amategeko.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Sano yagaragaje amafoto yabo bamaze gusezerana imbere y’amategeko n’andi bagiye gusaba yakurikiwe n’ubutumire bugaragaza igihe bazasezeranira imbere y’Imana.
Kuri urwo rupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe bwa Sano Olivier bigaragara ko buteganyijwe tariki 21 Kanama 2025, icyakora ubwo butumire bwakurikiwe n’ubutumwa busaba abo babuhaye kutagira undi babusangiza kuko ni ubukwe bwagizwe ibanga.
Sano yahisemo kugira ibanga ubukwe bwe nyuma y’uko hashize imyaka 6 imbuga nkoranyambaga zitamubaniye neza nyuma y’uko mu 2019, hacaracaye inkuru zavugaga ko uyu muhanzi yatandukanye na Uwera Carine wamenyekanye cyane nka Cadette bari bamaze iminsi basezeranye mu mategeko.
Cadette yagaragaye mu itangazamakuru avuga ko Sano yamubeshye ndetse ko yari agamije kumurya imitungo ye akitwazwa ko basezerana mu mategeko kugira ngo bazagabane icyakora Sano na we agashinja Cadette kuba yaramubeshye byinshi birimo n’uko atagira nyina umubyara nyuma agasanga amufite.
Amakuru avuga ko izo mvururu zaba ari zo zateye Sano Olivier ahisha ibijyanye n’urukundo rwe dore ko n’umuhango wo gusaba no gukwa iwabo w’umukobwa warangiye ubu bakaba basigaje gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira bizaba ku itariki yagaragajwe ku rupapuro rw’ubutumire narwo rwahawe abantu babo ba hafi gusa.
Sano Olivier azwi nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, usigaye warayobotse inzira y’ivugabutumwa akorera kuri murandasi, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Belongs to me, Ndakuramya, I believe in Jesus, Joy, You deserve, Champion n’izindi.

