U Rwanda na Australia mu biganiro byo kwagura ubucuruzi n’ishoramari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, uri mu Mujyi wa Adelaide muri Australia, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo gihugu Matt Thistlethwaite.
Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama, byibanze ku ngingo z’inyungu u Rwanda na Australia bihuriyeho, zirimo ubucuruzi n’ishoramari.
Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe muri Australia rwatangiye ku wa Kane tariki ya 14 Kanama, akaba yitezweho ko azaganira n’abayobozi batandukanye aho anitabira Umwiherero w’Abayobozi b’icyo gihugu.
U Rwanda na Australia bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa, aho u Rwanda ruhagarariwe n’Ambasaderi ufite icyicaro muri Singapore, mu gihe Australia i Kigali ihagarariwe n’Ambasaderi ufite icyicaro muri Kenya.
Mu mwaka wa 2023, ibihugu byombi byashyizeho Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari (ARTIC), mu Mwiherero w’Abayobozi nanone wabereye i Brisbane.
Iyo Nama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Australia ifasha mu kurushaho kwimakaza ubufatanye butanga umusaruro ku mpande zombi by’umwihariko mu bucuruzi, uburezi n’umuco.
U Rwanda ruha amahirwe abashoramari bashyira imari yabo mu nzego z’ingenzi nk’ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’izindi, yo gukomorerwa imisoro muri gihe cy’imyaka irindwi ndetse bakanagabanyirizwa 50% nyuma yaho.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abashoramari bo muri Australia kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2023, Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) n’Ambasade y’u Rwanda muri Singapore bakoze ibitarqmo ku muhanda mu mijyi itanu ikomeye, bishishikariza abaturage ba Australia gusura u Rwanda.
Iyo mijyi yabereyemo ibyo bitaramo ni Brisbane, Melbourne, Canberra, Sydney na Perth, aho intego nyamukuru yari iyo kurushaho kureshya abashoramari n’abakerarugebdo bo muri icyo gihugu kiza mu byateye imbere ku Isi.
Intumwa z’u Rwanda zagize amahirwe yo kuganiriza abashoramari barenga 100 mu gihe cy’icyumweru.
Kugeza n’uyu munsi hakomeje guhangwa ibishya bigamije kubyaza umusaruro ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu nyungu z’abaturage.

