03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Ingabo za EAC zemerewe gutabara RDC, u Rwanda ruzatanga ingabo?

21 Kamena 2022 - 07:14
Ingabo za EAC zemerewe gutabara RDC, u Rwanda ruzatanga ingabo?
Share on FacebookShare on Twitter

Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeje ishyirwaho ry’Ingabo zihuriweho n’Umuryango zigiye gutanga ubutabazi mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ishyirwaho ry’Ingabo za EAC ni umwe mu mwanzuro wibanzweho cyane mu yafashwe n’abo bayobozi bahuriye i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere taliki ya 20 Kamena 2022.

Iyo nama idasanzwe yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo. Ni mu gihe Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, we yahagarariwe n’Ambasaderi w’icyo gihugu muri Kenya John Stephen Simbachawene.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye ndetse banafata ingamba ku kibazo cy’umutekno muke mu Burasirazuba bwa RDC, biyemeza kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere muri ako gace no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wose.  

Biyemeje kugira uruhare mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge baniyemeza gushaka igisubizo kirambye ku ntambara z’urudaca muri RDC by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iya Kivu y’Amajyepfo n’iya Ituri.

Inama yatangiye Abakuru b’Ibihugu bagenzura aho urugendo rwo gushyiraho ingabo zihuriweho rugeze, inshamake y’ibyavuye mu nama y’Abagaba b’Ingabo yo ku Cyumweru taliki ya 19 itangazwa n’Umugaba w’Ingabo za Kenya Gen. Robert Kibochi ari na we ukuriye Komite ihuriweho n’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bya EAC.

Abagaba b’Ingabo b’Ibihugu byose uko ari birindwi bihuriye muri EAC bitabiriye iyo nama yari igamije kwiga ku ishyirwaho ry’ingabo zihuriweho, imikorere yazo, imitere y’ikibazo zigomba guhangana nazo, ibirebana n’amasezerano agomba gusinywa ndetse n’izindi ngingo zirebana n’amategeko n’amabwiriza bigomba kubahirizwa.

Ingabo z’u Rwanda zimaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga, mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bice byari byarazahajwe n’intambara

Abakuru b’Ibihugu bemeye banemeza imyanzuro y’Abagaba b’Ingabo banasaba ko ihita ishyirwa mu bikorwa ariko banasaba ko Ingabo z’Akarere zizakorana bya hafi n’Igisirikare cya RDC (FARDC) mu gushyira mu ngiro inshingano zo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Banzuye kandi ko ingabo zo mu bihugu bigize EAC zigomba gukorana bya hafi mu rugendo rwo kwambura intwaro inyeshyamba no kuzisubiza mu buzima busanzwe.

Ingabo za EAC zizaba zigengwa n’Amasezerano y’Amahoro n’Umutekano akubiye mu ngingo ya 124 ivuga ku mahoro n’umutekano by’Akarere ndetse n’iya 125 ivuga ku bufatanye bw’Akarere mu bya Gisirikare.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeje ibikorwa by’izo ngabo mu gihe mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko nta mpamvu u Rwanda rutakohereza ingabo muri ubwo butumwa.

Yagize ati: “U Rwanda nk’umunyamuryango wa EAC nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC. Rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze.”

Gusa nyuma y’itangazo ryatanzwe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC Uhuru Kenyatta mu cyumweru gishize, Guverinoma ya RDC yavuze ko yifuza ko abo basirikare batabara ariko batarimo abo mu Ngabo z’u Rwanda.

Nyuma y’itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Congo, abakurikiranira hafi politiki y’Akarere bibajije niba koko RDC yifuza kubaka amahoro arambye banagaruka no ku ba icyo gihugu cyaba gitakaje amahirwe akomeye mu rugendo rw’amahoro, cyane ko umusanzu w’u Rwanda wagira uruhare rukomeye mu gutanga ibisubizo bifatika nk’Igihugu kimaze kubaka ubunararibonye bukomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Ingabo zihuriweho na EAC zigiye koherezwa mu Ntara 3 za RDC
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.