Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Uhuru Kenyatta, yagaragaje icyifuzo cyo kwihutisha ibikorwa by’umutwe w’ingabo z’Akarere mu rwego rwo gutabara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’umunyamuryango mushya wugarijwe n’umutekano muke.
Perezida Kenyatta yabigarutseho yemeza ko yavuganye kuri telefone n’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kugira ingaruka ku Rwanda, Uganda na EAC muri rusange.
Perezida Kenyatta yavuze ko yashishikajwe n’intambwe imaze guterwa ndetse n’ukwiyemeza kw’abayobozi bose mu guharanira kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Yanavuze kandi ko ingabo zihuriweho zizahita zoherezwa mu Ntara eshatu ziherereye mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo zitange umusanzu mu guhagarika ibikorwa bya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’Akarere.
Yagize ati: “Nkomeje guhamagarira abayobozi mu Karere gukomeza ukwiyemeza bagaragaje mu gushyiraho no kongera imbaraga za politiki n’iza gisirikare mu kubaka amahoro n’umutekano birambye muri RDC.”
Yongeyeho ati: “Ndavuga mpangayitse, ko ibikorwa bya vuba aha birimo n’intambara zeruye, bikomeje kubangamira bikomeye umurimo w’abayobozi b’Akarere ukubiyemo no guteza imbere ibyavuye mu biganiro byahuje Abanyekongo i Nairobi [muri Kenya].”
Yakomeje ashimangira ko intambara zo muri RDC zikomeje kwangiza urugendo rw’ibiganiro bigamije gukemura ibibazo mu murongo wa Politiki nk’uko wateganyijwe mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono ku ya 21 Mata 2022.
Iryo tangazo ryaje rikurikira inama yahuje inzego zitandukanye zihagarariye Leta ya RDC ndetse n’izihagarariye abarwanyi ba M23 bavuga ko baharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zahisemo inzira y’intambara nyuma y’uko Leta ya Congo yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga kugira ngo abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu badakomeza guhutazwa, ahubwo igahitamo kwita ibyihebe abagerageje guharanira uburenganzira bwabo.
Izo nyeshyamba zishinja Guverinoma kurenga ku masezerano y’amahoro yasinywe mu mwaka wa 2013, n’ibyo yiyemeje gukora mu biganiro biheruka.
Perezida Uhuru Kenyatta yasabye impande bireba guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC, aboneraho gusaba imitwe yose y’inyeshyamba guhita ishyira intwaro hasi nta yandi mananiza ikayoboka inzira ya Politiki.
Ati: “Ndasaba kandi ko Ituri, Kivu y’Amajyaruguru (Bunagana, Bugusa, igice kinini cya Petit Nord, Masisi, Lubero, na Beni-Kasindi) n’iya Kivu y’Amajyepfo gufatwa nk’ahantu hatemerewe gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko, aho umuntu cyangwa itsinda ryitwaje intwaro atari ingabo zemewe n’amategeko cyangwa izoherejwe mu gihugu bazazamburwa.”
Aho ni ho yahereye asaba itangizwa ry’ingabo zihuriweho za EAC, ati:” Ingabo zo mu Karere zigize gahunda yateguwe mu Itangazo ryatangajwe ku ya 21 Mata 2022.”
Yanavuze kandi ko ku Cyumweru taliki ya 19 Kamena 2022 hateganyijwe inama y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bya EAC izateranira i Nairobi, ikaba ari na yo izashyira akadomo ku itegurwa ry’izo ngabo zihuriweho.
Nk’uko bishimangirwa na Perezida Uhuru, izo ngabo za EAC zizoherezwa mu Ntara ya Ituri, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kugarura amahoro zifatanyije n’inzego z’umutekano za DRC n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Zizanakorana kandi n’abayobozi b’izo Ntara mu rugendo rwo kwambura intwaro imitwe yose yitwaje intwaro, kubasubiza mu buzma busanzwe (P-DDRCS) ari na wo musingi wo kubaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Comments 1