EXPO 28: Abahembwe biyemeje kuzongera udushya

Imurikagurisha mpuzamahanga rya 28 ryaberaga i Gikondo ryasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, hashimirwa abamuritse ibikorwa byabo n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse abahembwe biyemeza kuzongera udushya.
Mu gusoza iryo murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 470 abahize abandi bahembwe, barimo ibigo bya Leta, abanyamahanga, abikorera hakaba harimo n’abamuritse ibyajyaga bitumizwa hanze.
Umwe mu bitabiriye imurikagurisha ku nshuro ya mbere, Mungwarareba Jean Bosco yavuze ko kuba ahembwe bimuteye ishyaka.
Ati: “Igikombe twabonye twaje tuje kumurika ibicuruzwa bishya kandi bikorerwa mu gihugu cyacu, ni amahirwe, ibikorerwa mu Rwanda biteye ishema dukora kandi bikorwa mu Gihugu cyacu, biduhaye icyizere n’ishema ko tuzabigeraho nta shiti.”
Nzaramba Arafat, witabiriye Expo 28 yavuze ko imurikagurisha rimufasha kubona abandi bakiliya, akanahungukira ubumenyi.
Yagize ati: Inyungu ya mbere ni uko iyo naje hano mbona abandi bakiliya bashobora kuza hano, kandi no hanze tugakomezanya bagakomeza kumpahira, muri expo mpungukira abakiliya ndetse nkanahavoma ubumenyi.’
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Mukeshimana Claire yavuze ko hagaragayemo udushya mu imurikagurisha rya 28 ndetse ko n’ubutaha hazarushaho guhangwa utundi.
Yagize ati: “Mu ruhande rw’udushya kandi turifuza ko ubutaha twazabona ibintu byinshi byiza haherewe ku modoka z’amashanyarazi, ikoranabuhanga bikaba bigaragaza kandi bishimangira ko u Rwanda rukomeje kuzamuka mu guhanga udushya tugezweho.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Abikorera (PSF), Hunde Walter yavuze ko iri murikagurisha ryagenze neza, kandi binafasha gutegura neza iritaha.
Yagize ati: “Iyo usoje imurikagurisha uba utangiye gutegura iry’umwaka utaha, rizaba kuva ku ya 28/7-17/8/2026 ubu ni ukuvuga ngo, uri muri expo azatahana ubutumire kuri ariya matariki.
Mu bahembwe harimo Inkingi Art, Skin Paradise, Irembo, I&M Bank, BK, HQ-Aqua Plastic Ltd, RIB, BRALIRWA, RDB, MINICOM, n’abandi.
Imurikagurisha rya 28 rizasoza ku itariki ya 17 Kanama 2025.
PSF itangaza ko abantu basaga ibihumbi 30, ni bo bitabirta iyi expo ku munsi.



