U Rwanda rwongereye ubufatanye bwimakaza ubuhinzi buvuguruye

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano mashya n’ihuriro ‘Alliance Bioversity International’ n’Ikigo Mpuzamahanga giharanira Iterambere ry’Ubuhinzi butanga umusaruro mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (CIAT), hishimirwa n’ibyagezweho mu myaka 10 ishize y’ubufatanye.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama, agamije guharura amayira yo gukemura ibibazo byo mu buhinzi birimo n’icy’imbuto zitabasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe gihangayikishije abahinzi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ihamya ko mu myaka 10 ishize y’ubufatanye, mu Rwanda havutse udushya twinshi turimo imbuto nshya y’ibishyimbo bimungahaye ku ntungamubiri kandi byoroshye kubiteka.
U Rwanda nanone rwungutse imbuto y’ibijumba bya orange bikungahaye kuri Vitamini A, insina n’imyimbati bitanga umusaruro mwinshi kandi bihangana n’imihindagurikire y’ibihe, udushya mu buvumvu no kongera umusaruro w’ubuki, ibinyampeke bitanga ifu ikungahaye n’ibindi bihingwa birushaho kunoza imibereho y’Abanyarwanda.
Bamwe mu bahinzi, bavuga ko serivisi zo kubigisha ibijyanye no guhinga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, bitanga umusaruro kandi bigahangana n’imihindagurikire y’ibihe ari ingenzi kandi bikwiye gukomeza kwigishwa.
Nyirahanganyamunsi Gerardine, avuga ko amahugurwa bahawe yabafashije kuko bafite umusaruro ushimishije bakaba biteze byinshi no kuri ayo masezerano mashya yasinywe.
Ati: “Nk’abahinzi isinywa ry’amasezerano ni intera ikomeye yo kugira ngo tuzamure ubuhinzi bwacu. Hari intera tugezeho turebye n’aho twatangiriye tugendeye no ku by’abandi bagezeho tudafite natwe tukabizana, ibyo dusanzwe dukora tukabishyiramo ingufu bikarushaho gutera imbere.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, ahamya ko kimwe mu byo biteze kuri aya masezerano ari uko azafasha mu guhugura abashakashatsi ku bijyanye no kongera ibihingwa bihangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Ati: “Aya masezerano tuyitezeho ko azafasha mu kongera amahugurwa y’abashakashatsi, kwigisha abakiri bato kugira ngo tuzane amaraso mashya kubera ko hari abagenda bavamo. Hazakorwa uburyo butandukanye kugira ngo bagere ku musaruro twifuza.”
Yakomeje avuga kandi ko hakenewe imikorere, ibikoresho n’ubumenyi bijyanye n’igihe, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwihaza mu biribwa.
Ati: “Siyansi irihuta cyane, hakenewe ibikoresho bijyanye n’igihe, ubwo bushakashatsi tuvuga bukubiye mu bintu byinshi birimo kureba ibihingwa byazamura imirire, ikindi n’imbuto zishobora kwihanganira ihindagurika ry’ibihe. Imvura ni nkeya kandi ibyonnyi ni byinshi, dukeneye imbuto ihangana n’ibyo byose kandi ikongera umusaruro.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro rya Alliance of Bioversity International na CIAT muri Africa, Dr. Wanjiru Kamau-Rutenberg, avuga ko impamvu bahisemo gukorana n’u Rwanda ari uko Leta iborohereza ku buryo ibyo bakora byose byihuta.
Yagize Ati: “Ubwitange bwa Leta, uburyo ikora ndetse n’imkorere ishingiye kuri politiki zayo, bituma umuntu ahitamo gukorana na yo mu buryo butamugoye. Iyo Leta yumvise kandi yizeye ibyo ukora, ndetse ikakubona nk’umufatanyabikorwa ufite ubushobozi kandi mwiza, mu gihe gito cyane, ibintu bigenda neza.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda ari intangarugero mu bihugu 63 bakoreramo, by’umwihariko mu birebana no gucunga nwza imishinga.
Amasezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuguruwe akurikiye ayasinywe mu 2014 hakaba hari hashize imyaka 10, mu gihe ayongerewe azafasha muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) agasatira n’inzira y’Icyerekezo 2050.





