Dr Nsengiyumva yasabye Indangamirwa kwirinda kuba ibikoresho by’amahanga

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abasore n’inkumi barangije Itorero Indangamirwa, guharanira guteza imbere u Rwanda aho bari hose birinda kuba ibikoresho by’amahanga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15.
Ni icyiciro cyatojwemo abasore n’inkumi b’urubyiruko ruba mu Rwanda no mu mahanga bagera kuri 443.
Iryo torero ryari rimaze iminsi 45, rigamije gutoza urwo rubyiruko indangagaciro z’umuco Nyarwanda, urukundo rw’Igihugu, ubwitange n’ubunyangamugayo.
Bigishwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu n’inshingano bafite mu kurinda ibyagezweho no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Minsitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva ashingiye kuri ayo masomo bigishijwe yabasabye kutayapfusha ubusa ko ahubwo ari impamba yo kwamagana amahanga aba yifuza kubagira ibikoresho.
Yagize ati: “Amasomo ari mu mateka yacu ntimuzayapfushe ubusa. Abenshi muri mwe mwarangije amashuri yisumbuye abandi murimo kwiga muri Kaminuza.
Ibi ni byo bizatuma dushobora kugira ijambo muri iyi Si aho buri wese areba mbere na mbere inyungu ze.
Amahanga tuyajyamo guhaha ariko iyo ugiye udafite uwo uri we bakugira uwo bashaka ko uba we, kandi mu nyungu zabo, ibyo rero si ibintu dukwiye kwemera.”
Dr Nsengiyumva yumvikanishije ko kugira ngo urwo rubyiruko rubigereho neza ari uko rwiyemeza gutsinda ingeso mbi zirwibasira, harimo kwiyandarika, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Yabibukije ko iryo torero basoje, ari umwanya mwiza wo kugira ngo buri wese atekereze ku ruhare rwe bwite mu kubaka Igihugu.
Ati: “Buri wese azirikane inkingi Igihugu cyacu cyubakiyeho zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere, ibi tukabigeraho ari uko dufite umutekano.
Turasabwa twese kugira ubushake bwo gutera imbere no guteza imbere Igihugu kuko amateka y’Igihugu cyacu yerekanye ko iyo hari ubushake, twagera ku cyo twiyemeje icyo ari cyo cyose.
Muri iri torero, mwaganirijwe ku miyoborere y’Isi turimo, mwabonye ko gukomera kw’Igihugu cyacu bihera ku myitwarire ya buri umwe muri twe.”
Umwe mu barangije iryo torero Ikwiyibisingizo, yavuze ko bize byimbitse amasomo atuma bakunda Igihugu kandi bigishwa kubyuka kare no gukora imyitozo ngororamubiri.
Ati: “Twamenye kumesa imyambora yacu, gukora isuku aho tuba abenshi twabyigiye hano.”
Rwemera Ally Hamis yavuze ko nk’abarangije Itorero bahize kuzameza kwigisha amateka y’u Rwanda no guharanira kwamagana abashaka kuyagoreka.
Yavuze ko kandi bazakomeza kuyigisha abatayazi bahereye ku bato badasize n’abakuru.
Yanemeje kandi ko bazakomeza kwamagana amacakubiri, kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, kwihatira kuvuga neza Ikinyarwanda no kurangwa n’ingangaciro z’umuco no kuzigisha abandi.
Ati: “Tuzagira uruhare muri gahunda za Leta cyane izireba urubyiruko ndetse n’izindi.”
Mu basoje Iterero Indangamirwa Icyiciro cya 15, 443 harimo abiga mu mahanga 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda 103, n’urubyiruko rwo hiryo no hino mu Turere tw’u Rwanda 235 (ababaye indashyikirwa ku rugerero rw’abarangije amashuri yisumbuye).


















































